Gatsibo: Ibyumba by’amashuri byariyongereye, ingendo z’abanyeshuri ziragabanuka

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iyi myaka irindwi ya gahunda ya Leta y’imbaturabukungu (NST1), isize umubare w’ibyumba by’amashuri wikubye kabiri, binatanga umusaruro ukomeye kuko umunyeshuri wagendaga ibirometero 10 ajya anava ku ishuri ubu akoresha ikilometero kimwe n’igice gusa ariko intego ikaba ari uko yagenda urugendo ruri munsi y’ikilometero kimwe.

Gasana avuga ko muri iyi myaka irindwi bibanze cyane kukugabanya ingendo z’abanyeshuri bakoraga bajya cyangwa bava ku ishuri ndetse n’ubucucike mu ishuri.
Avuga ko umubare w’ibyumba by’amashuri wikubye kabiri ubucucike buva ku banyeshuri hagati ya 80 na 100 mu cyumba cy’ishuri ubu bakaba bari hagati ya 50 na 60 ndetse n’abanyeshuri bakaba batagikora ingendo ndende bajya cyangwa bava ku ishuri.

Ati “Mbere hari aho twari dufite abana hejuru ya 80 hari n’aho byageraga ku 100 mu cyumba cy’ishuri uyu munsi n’ubwo hari aho tugifite ubucucike mu ishuri ariko turi ku mpuzandengo y’abanyeshuri hagati ya 50 na 60 mu cyumba.”

Akomeza agira ati “Mbere abanyeshuri hari aho bagendaga ibirometero 10 bajya banava ku ishuri ubu umunyeshuri aragenda Kilometero imwe n’igice (1.5km) ariko intego ni uko agenda nibura urugendo ruri munsi ya Kilometero imwe kandi bizagerwaho nitumara gusana ibyumba by’amashuri bishaje bitagikoreshwa.”

Ikindi ni uko ngo barimo kuvugana na Minisiteri y’Uburezi ku buryo batangira kuvugurura ibyumba by’amashuri bishaje bitari bigikoreshwa ku buryo umubare w’abana mu ishuri wagabanuka ukagera kuri 42 mu cyumba cy’ishuri.

Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa, wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Munini Umudugudu wa Gikobwa, yabwiye Kigalitoday ko yaretse ishuri kubera urugendo rurerure bakoraga kandi nabwo bagenda banyurana n’inyamanswa.

Yagize ati “Batarubaka ririya shuri ryo ku Munini, twigiraga Rwimbogo. Nawe reba kuva hano kugerayo ni nka Kilometero 20 kugenda no kugaruka, hari ubwo byasabaga ko baducumbikishiriza hafi aho kubera gutinya guhura n’imbogo n’impyisi byari byinshi muri iyi misozi. Ntakubeshye twariretse turi benshi.”

Cyakora ngo aho bubakiye ishuri ku Munini abana bo mu Gikobwa bongeye kwiga kuko n’inyamanswa zari zitangiye gukendera zisigaye mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka