Twese dukeneye ubumenyi, Leta izadutekerezeho - Abarimu bigisha mu mashuri yigenga

Abarimu bigisha mu mashuri yigenga barifuza ko na bo bagerwaho n’amahirwe yo kwigira ubuntu muri kaminuza, nk’uko Leta igiye kubikorera bagenzi babo bigisha mu mashuri ya Leta n’afashwa nayo, kuko bose ngo bakeneye ubumenyi.

Abarimu bigisha mu mashuri yigenga bifuza ko na bo Leta yazabafasha kwiga kaminuza
Abarimu bigisha mu mashuri yigenga bifuza ko na bo Leta yazabafasha kwiga kaminuza

Mu ijambo Minisitiri w’Intebe aheruka kugeza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko umwarimu wigisha mu mashuri abanza uzaba wigishije imyaka itatu mu mashuri ya Leta n’afashwa na yo, azajya yiga kaminuza yishyurirwa na Leta.

Ni mu gihe uzaba yarashoje kaminuza akigisha mu mashuri yisumbuye imyaka itanu mu mashuri ya Leta n’afashwa na yo, azajya yiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza nabwo yishyurirwa na Leta.

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri yigenga basanga na bo bakwiye kugerwaho n’ayo mahirwe kuko bose barerera igihugu.

Umwe agira ati “Twifuzaga ko Leta natwe yadutekerezaho, niramuka itanze ayo mahirwe ku barimu bigisha muri Leta, natwe abigisha mu mashuri yigenga badutekerezaho kuko twese dukeneye ubumenyi kugira ngo dukomeze kwigisha neza abana b’Abanyarwanda.”

Akomeza avuga ko kongera ubumenyi uretse kuba bizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi, na we ubwe nk’umwarimu byamugiraho ingaruka nziza kuko umushahara waba wiyongereye.

Ikindi abarimu bigisha mu mashuri yigenga bifuza gufashwamo na Leta, ngo ni amahugurwa kuko aba kenshi areba abigisha mu mashuri ya Leta n’afashwa na yo.

Umunyamabanga mukuru wa Sendika y’abarimu bakora mu bigo by’amashuri yigenga n’abakozi babikoramo (SYNEDC), Abdon Faustin Nkotanyi, avuga ko bazakora ubuvugizi kuri iki kibazo ariko na none abakoresha na bo bakwiye kumva ko kongerera abakozi babo ubumenyi bibafitiye akamaro.

Ati “Biriya bifite ishingiro, iravuga iti mpemba abakozi banjye macye kandi Leta ni umukoresha, nkanjye nawe nk’uko twashinga kompanyi cyangwa Sosiyete tugakoresha, yego dufite inshingano yo kubiganiraho bikazamuka.”

Akomeza agira ati “Umukoresha niba akoresheje umukozi imyaka ibiri, itatu, byajya no mu mategeko ko na we yagombye kugira ikiciro amwigishaho nk’umuntu na we wamukoreye igihe kirekire.”

Nkotanyi ashima Leta kuko hari byinshi yafashije abakozi bo mu bigo byigenga nk’ibitabo byifashishwa mu mashuri, kuko bisigaye bigurwa ku giciro kimwe n’icyo Leta itanga, kwemererwa kuba abanyamuryango ba Umwalimu Sacco no kuba mu gutanga ibihembo ku barimu babaye indashyikirwa, abigisha mu mashuri yigenga na bo babihabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka