Ruhango: Abanyeshuri biga muri ya 9years ya Nyamagana bafashe mu mugongo abatishiboye barokotse Jenoside

Abanyeshuri biga ku kigo cy’ishuri cya Groupe scolaire Nyamagana mu mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, bateye inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babaha ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye.

Inkunga ifite agaciro gasaga ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda, niyo yagejejwe ku batishoboye bo mu kagari Kanyamagana umurenge wa Ruhango.

Abanyeshuri ba G. S. Nyamagana bashyikiriza abatishoboye inkunga bishatsemo.
Abanyeshuri ba G. S. Nyamagana bashyikiriza abatishoboye inkunga bishatsemo.

Abayihawe, bakaba bishimiye urukundo bagaragarijwe n’abana biga ku kigo cy’ushuri baturanye. Nyiraneza Liliane ni umwe mu bakecuru bahawe iyi nkunga, yavuze ko nta hantu agira ahinga, ngo akaba yishimiye inkunga ahawe n’aba bana.

Tuyishime Claudie uhagarariye abandi banyeshuri biga muri groupe scolaireNyamagana akavuga ko igikorwa bakoze ahanini gituruka ku rukundo babibwemo n’abarezi babo. Akavuga ko nubwo batabonye ibyabaye, ariko ko abo byagizweho ingaruka ari ababyeyi babo, abavandimwe akaba ariyo mpamvu batagomba kubaba kure.

Abatishoboye bo mu kagari ka Nyamagana bagenewe inkunga ifite agacirogasaga ibihumbi 400 by'amafaranga y'u Rwanda.
Abatishoboye bo mu kagari ka Nyamagana bagenewe inkunga ifite agacirogasaga ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uhagarariye inyungu z’abacitse ku icumu Ndori Ibrahim, ngo aanga ibikorwa bikorwa n’abana nk’aba, bitanga ikizere ko nta jenoside ishobora kongera kuba ukundi mu banyarwanda. Kuko ngo bigaragaza ko abantu bagenda bumva inyigisho zitangwa.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ruhango Niyonsaba Mediatrice, akaba yavuze ko ibikorwa nk’ibi biza byunganira inzego za Leta, bagiye no kubikangurira ibindi bigo kugirango nabyo birangwe n’umutima w’urukundo.

Abanyeshuri baje gufata mu mugongo abatishoboye.
Abanyeshuri baje gufata mu mugongo abatishoboye.

Mukanabana Sezarie ni umuyobozi w’ishuri rya Nyamagana, yavuze ko ibkorwa nk’ibi bitagarukiye aha, kuko ngo bazakomeza kubakamo abana barera kugira umutima ufasha.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka