Mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri rihugura abarimu bigisha ubumenyingiro
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangizwa ishuri rizajya rihugura abarimu bigisha ubumenyingiro, ikicaro kiri shuri kizaba giherereye mu karere ka Kicukiro mu ishuri rya IPRC/Kigali, ahanashyizwe ibuye ry’ifatizo ku nyubako yaryo igiye gutangira kubakwa.
Kuri uyu wa kane tariki 4 kamena 2015, niho imihango yo gutangiza iyubakwa ry’iri shuri izubakwa ku bufatanye n’Ikigega cy’Abanyakoreya cy’Ubutwererane (KOICA) yatangijwe.
Iri shuri rikaba ritegerejweho gukemura ikibazo k’ireme ry’uburezi bwatangirwaga mu mashuri yigisha ubumenyingiro, nk’uko Gasana Jerome umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA yabitangaje.
Yagize ati “Hari aho twari tugeze twiyubaka ku bijyanye no kubaka ibigo by’amashuri, gushaka ibikoresho, gutegura integanyanyigisho, ariko twari tugifite ikibazo gikomeye, kijyanye n’abarimu bafite ubushobozi kandi bajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.”
Gasana yatangaje ko iki kigo kizatwara miliyoni eshanu z’amadorali, kizazamura ireme mu barezi bigisha ubumenyingiro, bikazatuma n’abanyeshuri bahabwa ubumenyi buhagije kandi bwizewe buzabafasha kwibona ku isoko ry’umurimo, no kwihangira imiromo badategwa.
Nsengiyumva Albert Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga yashimiye nawe igihugu cya Korea ku nkunga cyabageneye yo kubaka iri shuri, kibicishije mu kigo cya Koica, anatangaza ko batazategereza ko cyuzura kugirango batangire guhugura abarimu, ko bagiye gutangira kubishyira mu bikorwa ikigo kikazuzura bakomerezaho.
Ati “Ntituzategereza ko iri shuri ryuzura kugirango dutangire guhugura abarimu, kuko hari impuguke mu bumenyingiro zoherejwe n’iki kigo cya KOICA cyo muri Koreya y’Amajyepfo, kugirango badufashe gushyiraho gahunda yo guhugura aba barimu.”
Nsengiyumva yavuze kandi ko bateganya ko mu mezi atatu ayo mahugurwa azaba yatangiye, iki kigo kikazuzura, gisanga hari aho bageze.
Uhagarariye KOICA mu Rwanda Hyeong Lae Cho, yatangaje nawe ko, ari ishema gutera inkunga igihugu cy’u Rwanda gikataje mu iterambere, avuga ko bazakomeza gufatanya kugirango bafashe u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje, yo kuzamura ubumenyingiro mu bana barwo.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|