MINEDUC ivuga ko hari amashuri agiye gufashwa kwita ku bikorwa remezo afite

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko bagiye gushaka uburyo bwo gufasha amwe mu mashuri kugira ngo abashe gukemura bimwe mu bibazo ahanini bijyanye no kwita ku bikorwa remezo ahabwa ariko birenze ubushobozi bwayo.

Minisitiri Twagirayezu aganiriza abanyeshuri ku kamaro ko kwiga
Minisitiri Twagirayezu aganiriza abanyeshuri ku kamaro ko kwiga

Yabitangaje ku wa kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, ubwo yasuraga amwe mu mashuri mu Karere ka Nyagatare hagamijwe kureba uko itangira ry’amashuri rihagaze, uko abanyeshuri bagarutse n’uko imyigishirize yifashe ndetse n’imikoranire y’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri.

Amashuri yasuwe ni iry’ikitegererezo rya GS Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe, ndetse n’ishuri ry’abakobwa rya Mary Hill mu Murenge wa Nyagatare.

GS Tabagwe ryahawe ibikorwa remezo bigezweho ariko kubikoresha bikaba bikiri imbogamizi kubera ko ibibigendaho bihenze bijyanye n’ubushobozi bw’ishuri.

Umuyobozi wa GS Tabagwe, Mupende Johnson, avuga ko umuriro w’amashanyarazi, amazi ndetse na gaze yo gutekesha ibiryo by’abanyeshuri, bihenze cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’ishuri.

Ati “Umwana wiga mu mashuri abanza ntiyishyura, abiga mu mashuri yisumbuye biga bataha babazwa amafaranga y’ifunguro gusa. Abiga bararamo ni 300 urumva ntihavamo amafaranga ya biriya bikorwa remezo birahenze cyane.”

Minisitiri Twagirayezu akurikiranye isomo
Minisitiri Twagirayezu akurikiranye isomo

Ku ishuri rya Mary Hill ricungwa na Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Byumba, hagaragajwe imbogamizi z’icyumba cy’ikoranabuhanga kitararangira kubakwa mu gihe mudasobwa zihari.

Iri shuri kandi n’ubwo ryigenga ubu rifata abana b’abakobwa batsinze neza ibizimani bya Leta, kandi bakakwa ikiguzi gito ugereranyije n’abaza mu buryo bwigenga.

Minisitiri Twagirayezu avuga ko amashuri yasuye yabahaye ishusho nziza ko ubwitabire bw’abana ari bwiza kandi no kwigisha bigenda neza.

Ariko na none yavuze ko abarimu bataragera ku bigo by’amashuri baza kuhagera vuba kuko ibizamini byarangiye gukorwa, n’ababitsinze bahari hasigaye kubashyira mu myanya gusa bagatangira akazi.

Gaze ikoreshwa mu gutekera abanyeshuri kimwe mu bikorwa remezo gihenze
Gaze ikoreshwa mu gutekera abanyeshuri kimwe mu bikorwa remezo gihenze

Ku bijyanye n’ibigo by’amashuri byahawe ibikorwa remezo ariko ubushobozi bw’ibigo bukaba butabasha kubikoresha uko bikwiye bijyanye n’ubushobozi bwabyo, yavuze ko Leta igiye gushyiraho uburyo ibyo bigo byafashwa mu gukemura ibyo bibazo.

Yagize ati “Turabizi ndetse nka Minisiteri n’abandi bafatanyabikorwa bacu, turakora ku buryo tuzakomeza guha ayo mashuri ubushobozi kugira ngo abe yashobora gutanga serivisi tuba twifuza ko atanga.”

Akomeza agira ati “Muri gahunda yo kubaka amashuri, agenda yiyongera mu bwinshi ndetse no mu bwiza, ubwo rero bivuze ko bigomba kujyana n’ubushobozi ahabwa kugira ngo ashobore kuba amashuri twifuza.”

Amasomo yaratangiye
Amasomo yaratangiye

Mu Karere ka Nyagatare, abarimu 1,011 ni bo bategerejwe mu mashuri, muri bo 146 bakaba ari abazakora mu bijyanye n’ubuyobozi bw’amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka