Hari abanyeshuri basabye guhindurirwa ibigo batazabihabwa kubera ubuke bw’ibifite amacumbi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini (NESA), cyatangaje ko abatsindiye kujya mu mashuri yisumbuye bamaze gusaba guhindurirwa ibigo bagera ku bihumbi 10, ariko bose ngo ntibazahabwa ibisubizo bibanogeye kuko Leta ifite amashuri make afite uburaro (boarding).

Dr Alphonse Sebaganwa
Dr Alphonse Sebaganwa

Umuyobozi ushinzwe Ibizamini bya Leta n’Impamyabushobozi muri NESA, Dr Alfonse Sebaganwa yatangarije Televiziyo y’Igihugu ko ikibazo cy’ubuke bw’amashuri, cyane cyane muri Kigali, ari cyo gituma abifuza ibigo bibegereye bose atari ko babihabwa.

Dr Sebaganwa avuga ko mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye hari imyanya ibihumbi 23 y’abiga barara ku ishuri, mu gihe hari abanyeshuri barenga ibihumbi 250 batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Mu Mujyi wa Kigali hakaba amashuri 15 gusa afite uburaro ku mashuri abanza arenga 100 ari muri uyu mujyi ahora asohora abarangije kuyigamo batsinze ibizamini bya Leta.

Dr Sebaganwa avuga ko mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (ubumenyi rusange n’ubumenyingiro) mu gihugu hose bafite imyanya y’abiga bacumbikiwe ku ishuri itarenga ibihumbi 63, mu banyeshuri barenga ibihumbi 120 batsinze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ikibazo Minisiteri y’Uburezi ifite kugeza ubu, nk’uko Dr Sebaganawa yakomeje kubisobanura, ngo ni icy’abasabye ibigo byegereye iwabo kandi bakiga bacumbikirwa ku ishuri, bakaba badashaka kwemera aho boherejwe kwiga mu ntara.

Dr Sebaganwa yagize ati “Byanze bikunze tubashyira mu mashuri ari mu ntara, ejo twari tugeze ku bihumbi 10 by’abasabye (guhindurirwa ibigo), ntabwo tuba dufite indi myanya twabashyiramo ako kanya, bisaba kurindira raporo zivuye mu bigo nyuma y’uko byakiriye abanyeshuri. Hari abanyeshuri batajyayo, iyo myanya ni yo baduha tugashyiramo ba banyeshuri basabye bafite impamvu zumvikana ndetse n’amanota abashyira muri ibyo bigo”.

Dr Sebaganwa avuga ko hari ababyeyi babwiye NESA ko abana babo bakiri bato cyane cyangwa bafite uburwayi butuma bagomba gukurikiranwa n’abo mu miryango yabo, ibyo na byo bikaba biri mu bisuzumwa.

Avuga ko mu basabye hari abazagumishwa ku bigo bari baroherejweho mbere, abandi bajyanwe mu zindi ntara, hakaba abashobora kuzemera kwiga bataha iwabo ndetse na bake bashobora kwiga bacumbikiwe ku bigo hafi y’iwabo nk’uko babisabye, hagendewe ku manota bafite n’imyanya iri mu kigo.

Uyu muyobozi muri NESA avuga ko abasabye guhindurirwa ibigo bazamenya ibisubizo ku cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, bakaba bazabibonera ku ikoranabuhanga basanzwe bakoresha mu kureba abana batsinze ibizamini bya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ngewe ndi umunyeshuri ushaka guhinduza combination kuberako fite indwara itanyemerera kwiga ibintu bigoye urugero TVT construction none nabazaga mwandufasha gute ngo tubone iyo service murako

Alias yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

muraho nz ? exe umuntu wasabye guhindurirwa ikigo ashobora kurya kukigo yahawe mbere mugih atarabona igisubizo ko abana barigukererwa amasomo . exe ushobora gusibira watsinz?murakoz knd mupfashij mwatsubiza. nc day.

DUSHIMIMANA UWASE CLEMENCE yanditse ku itariki ya: 9-10-2022  →  Musubize

MURAKOZE CYANE KUTUGEZAHO AMAKURU GUSA NESA YIBUKEKO BICAYE MUNGO ZIWABO BARACYATEGEREJE IGISUBIZO CYIBANOJYEYE.

VUGUZIGA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 8-10-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza,mudufashe kumenya iyo umwana abonye 30 nukuvu ari mu babonye aya mbere hanyuma mukamwima amahirwe yo kubona ikigo mubyo yasabye biba byatewe n’iki? Narinzi ko gutsinda neza biduhesha amahirwe yo kubona aho wifuza sinon nta mpamvu yo kwuzuza iziriya mpampuro ahubwo byakorwa n’ubundi uko babyifuza noneho bagakora utekereza gushaka ahandi peee. Mudufashe nukuri, nisabiraga bibura uwatsinze neza mu muhe ayo mahirwe nyakubahwa nanjye nkaboneraho.

Merci

Uwera yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Mutubwirire Nesa KO dukomeje kuyinenga kubera gukerereza Abana basabye guhindurirwa ibigo. Batubwiye KO bazasubiza le 24/10 none yigeze le 28/10 ntawe uvuga???

Rurangirwa yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

Mutubwirire Nesa KO dukomeje kuyinenga kubera gukerefeza Abana

Rurangirwa yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

muraho. murakoze kutugeza ho amakuru ku gihe. ariko ntiturabona ibyasohetse bishya. kanditwagiraga ngo mutumenyeshereze nesa ko hari abari ready to sacrifice bakiga bataha ariko bakiga neza. kandi hari abafite ikibazo cyo guhindurirwa from tvet to normal corses. murakoze.

christian yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Mwiriwe dufite imbogamizi ku myigire kuberako ibyodusaba tutabihabwa Kandi dufite amanota ahagije gusumba ababihawe murakoze

[email protected] yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Turashimira umurimo utoroshye mwakoze. Dutegereje impinduka ku bana bagaragaje ko bafite ibibazo bityo bakaba bategereje guhabwa ibindi bigo by’amashuri. Murakoze

NYIRANEZA VENERANDA yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Abemerewe ibigo bari kuboneka ku yihe liste cyangwa ku yihe site

BIGIRIMANA Augustin yanditse ku itariki ya: 24-10-2021  →  Musubize

Mwiriweho neza turabashimiye kumakuru mugenda muduha Kandi kugihe none twabasabaga ko mwatubariza NESA aho bigenze kuko itariki baduhaye yageze ariko ntacyo badutangarije Kandi abasabye guhindurirwa Bose baracyari murugo amasomo abandi bari kuyajyana bageze kure Bo ubu ntibazi ikijya mbere.

Niyokwizerwa Alexandre yanditse ku itariki ya: 24-10-2021  →  Musubize

Ko nesa igihe yatubwiye cyageze kandi abana amasomo ari kubacika cyane mutubarize nesa .
Murakoze

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 24-10-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka