Amashuri makuru ntakihutire kugwiza umubare w’abanyeshuri gusa – Minisitiri Biruta

Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, arasaba abayobozi b’amashuri makuru kutihutira kugwiza umubare w’abanyeshuri gusa, ahubwo bagashishikazwa no gutanga ubumenyi busubiza ibibazo, bunafasha abayarangiza kwihangira imirimo.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ibi kuri uyu wa kane tariki 07/11/2013, ubwo yifatanyaga n’abayobozi hamwe n’abarimu b’amashuri makuru na za kaminuza zigenga zihuriye mu ihuriro ARIPES, mu nama yateranye ku nshuro ya kane ibera mu ishuri rikuru INES-Ruhengeri.

Minisitiri Biruta ageza ijambo ku bitabiriye inama ya ARIPES.
Minisitiri Biruta ageza ijambo ku bitabiriye inama ya ARIPES.

Nk’uko byatangajwe na Padiri Dr Niyibizi Deogratias ukuriye inama nkuru y’abayobozi b’aya mashuri, akaba n’umuyobozi w’ishuri rikuru INES-Ruhengeri, yavuze ko bahura bagamije kungurana ibitekerezo ku cyateza imbere uburezi ndetse n’igihugu muri rusange binyuze mu bumenyi ndetse n’ubushakatsi bakora.

Ati: “Ireme ry’uburezi rigenda rizamuka. Turahura kugirango turebe ibyaba bitagenda neza kugirango tubikosore.”

Abayobozi b'amashuri agize ARIPES bafata ifoto y'urwibutso na minisitiri Biruta.
Abayobozi b’amashuri agize ARIPES bafata ifoto y’urwibutso na minisitiri Biruta.

Dr Vincent Biruta, minisitiri w’uburezi witabiriye iyi nama, yavuze ko amashuri makuru adakwiye guhanga amaso uburyo babona abanyeshuri benshi gusa, ahubwo bagashyira ingufu nyinshi ku bumenyi batanga ndetse n’ireme ryabwo.

Ati: “Buri munsi, tugomba guhora dutekereza ku buryo bushya bwo kwigisha, bwo guha ubumenyi abanyeshuri ndetse n’ubumenyi-ngiro kugirango bagere ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije bazi no kubukoresha”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda za ARIPES, akaba n’umuyobozi ushinzwe amashuri muri RTC, avuga ko mu nama nk’iyi, banashyira ahagaragara ubushakashatsi bugamije gusubiza ibibazo by’abaturage.

Bamwe mu bitabiriye inama ya ARIPES.
Bamwe mu bitabiriye inama ya ARIPES.

Uyu munsi, hamuritswe ubushakashatsi bugera kuri butane, burimo icyo aya mashuri yamariye agace abarizwamo, ireme ry’uburezi buyatangirwamo, n’ubumenyi butuma ababuhawe bajya kwihangira imirimo.

Ihuriro ARIPES ririhu kuva mu myaka 10 ishize, igizwe n’amwe mu mashuri makuru na kaminuza byigenga, aribyo ULK, UNILAK, USPG, ISEK, INATEK, IPB, INES, RTC, PIAS na UCR.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

ndashakakumenya kubijyanye nibizmini byareta kubanyeshuribigamurwanda baribasanzwe bigagamurikongo cg mubuganda bakazakwigamurwanda bashoborakuzakora examenatianal s6 minisiteri abivugahwiki

mutabazi yanditse ku itariki ya: 8-12-2013  →  Musubize

Birababaje cyane, ariko se harya A,B,C,D,E F mubichiffra gute ngo,ngo tumenye uwatsinze n’uwatsinzwe, muce inkoni izamba mureke gu crea abamécotent mukazaba strict mu mwaka utaha ese nawe urubyiruko rungana kuriya murarukorera iki ko bigoye?ruraganahe, erega mwabyishe kera ngo ntamwana w’umuswa ubaho kereka nimuhera muri primaire

kitoko alis bebe yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

Fatu Urabeshya pe Ubwo Bushakashatsi Uvuga Wabukoreye He?Ubwo Ushatse Kuvuga Ko (INILAK)Abahiga N’abahize Icyo Baba bagendereye Ari Diplome Gusa?Ahhhhhhh!!!

kiki yanditse ku itariki ya: 17-11-2013  →  Musubize

Ndabashimiye koko murareba mukabona kubwira umwana ngonasubiremurugo yaraje ajekwiga atari ukumucamokabiri?umwana umaze amezi3yiga ukamubwingonatahe ibaze ariwowe? nyamara ibyobintu byogukoresha alpfabe sibyo kuko urareba ugasanga umwana ufite amanota 20 aratashye ufite 13 arasigaye ukabona ntabushishozibubirimo nibareke abageze mumashuri bige kukobatunguwe bariyo noneho abari inyuma babimenye naho ubundi ubu bwaba ari ubugome bwindengakamere gucyura umwana watangiye kwiga murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Kuba Ministrer vuga ukuri, nta gitangaza gihari, kuko ari mu bwatsi bwe.
None se niba nta reme ry’uburezi rihari, ni kuki atanga za diplome? Yarakwiye ahubwo gutanga umubare ntarengwa w’abanyeshuri binjizwa muri Kaminuza. Naho ibo avuze, nta we utabizi.

Jean Nkingiye yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

sawa rekatuzabireba nahandi hose niba bazabishyira mubikorwa.

kanyarwandak yanditse ku itariki ya: 10-11-2013  →  Musubize

Niyo mpamvu nsigaye mbona abarangiza kaminuza batazi kwandika ibaruwa isaba akazi haba mu kinyarwanda cyangwa mu cyongereza cyangwa mu gifransa.
Uyo ugeze mu mirenge no mu turere, bamwe baba batazi gusobanura dosiye, bakiyambaza bo bakorana kubera ubwo buswa.
Erega amashuri yo mu Rwanda yabaye business?
Mubikurikirane vuba ejo abo biga nta manota batazasebya igihugu cyacu’ aho kugiwza umubare w’injiji

fatuma yanditse ku itariki ya: 10-11-2013  →  Musubize

Rwose mbabazwa n’uburyo mbona INILAK yigisha kuko habayeho igenzura nyaryo nta barimu bafite abo bafite babishoboye ni imbarwa abandi bararoga abanyeshuri. abanyeshuri nabo murabizi icyo barwana nacyo ngo ni ukubona Diplome iby’ubumenyi wapi ntibabyitayeho . Ibi mvuga nabikozeho ubushakashatsi imyaka itatu muri icyo kigo kandi ingaruka zabyo nazo zatangiye kugaragara ku baharangije . Reka ndekere aho

Rubona yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

Oya ibintu byakozwe byoguhagarika bamwe mu banyeshuri nibibi kuko bisa nkaho bitari bizwi, kugeza naho ahagari bamwe mubanyeshuri kandi bari baratangiye kwiga.icyo namwibariza ? ese batanga Diprome bakurikije iki? kuburyo umuntu yangira kwiga bakamukuramo nyuma. gusa birababaza cyane, numva bitari bikwiye. ahubwo bakagombye kujya babitangaza kare, cyangwa bajya abakosora bakareba babandi badakwiye kwiga kaminuza abakabakuramo kare, ahokugirango babavanemo baratangiye kwiga. merci bcp

ntirenganya eric yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

Uko ni ukuri, kandi birashoboka ko abayobozi b’ibigo bagira uburyo bakiramo abanyeshuri , kuko hari aho usanga bagambiriye ubwinshi no kugaragaza ko bakiriye benshi, ariko mu by’ukuri sibo baba bakenewe kuruta ubumemyi bake bashoboka babasha kugira ubumenyi bwiza kandi bufite ireme!

dusabe yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Ibyo Minister avuga ni kuri kwambaye ubusa..kandi birakwiye ko harekwa kugwiza umubare kuruta quality..kdi iyo quality nayo ikagezurwa niba koko yujuje standard kuko tujye tunibuka ko turi mu ihangana mu karere dutuyemo..

sugira yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka