Kigali: Ishuri rya Ecole Chrétienne de Kigali ryegukanye igikombe cy’Indashyikirwa mu burezi

“Dufite icyerekezo nk’abanyeshuri, ibyo dukora byose tubitangirana intumbero ndetse n’umugambi mwiza wo kubisoza neza; ntitwifuza kuguma aho turi ubu iteka duhora twifuza, kwiteza imbere, guteza imbere urwatubyaye tunahesha ishema ababyeyi.”

Ibi ni ibyatangajwe na NKESHA Vanessa, umunyeshuri uhagarariye abandi wo mu ishuri rya Gikristo Ecole Chrétienne de Kigali mu muhango wabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 21/06/2014 wo kwishmira igihembo cy’Indashyikirwa iryo shuri ryahawe n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na Minisiteri y’Uburezi.

Abana batsinze bishimira igikombe begukanye.
Abana batsinze bishimira igikombe begukanye.

Muri uyu muhango witabiriwe n’ababyeyi barerera muri iryo shuri, abafatanyabikorwa ndetse n’abayobozi bo mu nzego za Leta, abana berekanye ubuhanga mu byo bigishwa ndetse n’ibyo bigira mu yandi matsinda nk’imiryango bibumbiyemo, byose bikaba byagaragazaga ubwitange n’ubushake bigana nk’uko byagiye bigarukwaho n’abafashe amagambo.

MUHIRE Gilbert ni Umuyobozi wa Ecole Chrétienne de Kigali, yatangaje ko iteka bishimira umuhati abana bigana ndetse n’ishyaka bakorana ibyo bigishwa ku ishuri kandi ko n’ishuri rishyira imbaraga mu gukurikirana imiterere n’ubushobozi bya buri mwana.

ABna bitabiriye amarushanwa ari benshi.
ABna bitabiriye amarushanwa ari benshi.

Yagize ati “Dushyira imbaraga cyane ku miterere n’ubushobozi bya buri mwana ku giti cye aho kumubona mu isura rusange. Ibi tubikora tunita ku mpano zihishe mu bana bacu, niyo mpamvu duha agaciro ubugeni n’ubukorikori.”

Igikombe cy’Indashyikirwa mu burezi cyatanzwe n’Umujyi wa Kigali ufatanije na Minisiteri y’Uburezi, kikaba gitangwa nyuma yo gukora igenzura ku mitangirwe y’uburezi bufite ireme. Ku rwego rw’umujyi wa Kigali, iri shuri niryo ryegukanye umwanya wa mbere rihembwa igikombe n’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni eshanu.

Gilbert Muhire, umuyobozi w'ikigo
Gilbert Muhire, umuyobozi w’ikigo

Ishuri rya Ecole Chrétienne de Kigali ryatangiye muri 2006, rikaba riherereye mu mujyi wa Kigali, I Kibagabaga. Iri shuri rifite ibyiciro bitatu: Incuke, amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye; rikaba rifite intego nyamukuru yo gutanga uburezi bufite ireme n’indangagaciro za gikristo kuri buri mwana.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza rwose. Mwatubwiye n’ayandi mashuli uko yakurikiranye mu mugi wa Kigali

alias yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

N’umuco mwiza kandi bituma umwanavafira ahazaza he heza barakoze kubera akazi kabo kadahagarara

Ella bambina yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka