ISPG yahaye impamyabumenyi abayirangijemo 260 ibasaba kuba umusemburo w’iterambere
Abanyeshuri 260 barangije mu mashami atandukanye bigaga mu ishuri rikuru rya ISPG (Institut Superieur Pédagogique de Gitwe) mu karere ka Ruhango, bashyikirijwe impamyabumenyi kuri uyu wa kane tariki ya 07/08/2014, maze basabwa kwitwara neza mu buzima bundi bagiyemo, bibuka ko Abanyarwanda babategereje kugirango bababere umusemburo w’iterambere.
Ni ku nshuro ya kabiri ishuri rikuru rya ISPG ritanga impamyabumenyi ku banyesuri barirangijemo, ku nshuro ya mbere zikaba zaratanzwe tariki 01/08/2013.
Urayeneza Gerald uhagarariye ISPG imbere y’amategeko, yabwiye abanyeshuri barangije ko bakwiye kugenda bagashyira mu ngiro ibyo bize, bagaharanira gutanga imirimo, aho gutegereza abazayibaha. Ati “abanyarwanda barabategereje, nimwe muzababera umusemburo w’iterambere”.
Aba banyeshuri barangije mu ishami rya Computer Science, Nursing Science ndetse na Bio-Medical Sience iryo shuri rifite bishimiye ubumenyi bahawe n’iki kigo, bizeza ko butazasigara aha, ahubwo ngo bagiye kubukoresha biteza imbere ndetse buzanagirire Abanyarwanda bose akamaro.
Mpamyarukundo Eduard urangije mu ishami rya Bio-medical science, yavuze ko ubuzima bagiye kujyamo hanze butandukanye n’ubwo babagamo, ariko ngo biriteguye haba mu gushaka akazi cyangwa kugahanga, kuko ubumenyi bwose babufite.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Akanashenge Jovin wari uhagagariye minisiteri y’uburezi, yagarutse ku bibazo yagiye agaragarizwa n’ubuyobozi bw’iri ishuri ndetse n’abanyeshuri, birimo kutagira imihanda, amazi meza, akaba yabasabye ko hakwiye kubaho ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere.
Yagize ati “yego turagenda tubivuge, ariko namwe ntimukwiye kwicira, mufatanye n’akarere kabishyire mu mihigo. Mwe muravuga amazi, muzi ikibazo cy’amazi kiri Kigali? Nkamwe murangije amashuri mukwiye kwicara mugatekereza kure, mugakora imishinga yakemura ibyo byose.
None se muragirango iyo bavuze guhanga udushya baba bavuga iki?”
Ni kenshi abagenzi bagana iri shuri ndetse n’ibitaro bya Gitwe, bagaragaza ko babangamirwa cyane n’umuhanda uturuka mu mujyi wa Ruhango, werekeza aha Gitwe, kuko nko mu bihe by’imvura abahagana akenshi basubika ingendo.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|