Umuyobozi wa WTO yashimiye Perezida Kagame kuba u Rwanda rushyigikiye ibyo koroshya ubucuruzi

Ku wa kane tariki 04/9/2014, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Umuyobozi mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi(WTO), Roberto Carvalho de Azevêdo wari uje kumushimira kuba u Rwanda rwarakanguriye ibihugu bitandukanye kwemeza amasezerano mpuzamahanga yo koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Perezida Kagame yamwijeje ko ubufatanye bukangurira ibihugu bigize WTO byose gushyira umukono kuri ayo masezerano buzakomeza, ku rundi ruhande Umuyobozi wa WTO nawe akaba yemereye u Rwanda gushyigikira no gutera inkunga gahunda yo kohereza ibicuruzwa by’u Rwanda mu mahanga, no kuba mu minsi iri imbere hari inama mpuzamahanga izabera mu Rwanda.

Aya masezerano mpuzamahanga ngo agena uburyo ibicuruzwa biva mu gihugu bijya mu kindi, harimo kugira ibiciro mpuzamahanga bimwe ku bicuruzwa bimwe na bimwe, gukuraho inzitizi ku mipaka no kunoza amategeko agenga imikorere ya za gasutamo.

Perezida Kagame yakira umuyobozi wa WTO, Roberto Carvalho de Azevêdo.
Perezida Kagame yakira umuyobozi wa WTO, Roberto Carvalho de Azevêdo.

Roberto Carvalho de Azevêdo yagize ati: “U Rwanda rwakoze akazi gakomeye mu mwaka ushize ubwo twari Bali mu gihugu cya Indonesia, twifuza ko ayo masezerano yo koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka yashyirwaho umukono n’ibihugu, nkaba mbyishimiye cyane”.

Muri uko gusaba ibihugu gushyira umukono ku masezerano, hari bimwe mu bihugu byanze kuyasinya birimo Afurika y’Epfo n’u Buhinde, kubera ko ngo mu Buhinde bafite politiki yo gucunga urwego rw’ubuhinzi, aho abahinzi bagurirwa ibiribwa na Leta ku biciro yashyizeho, ikabihunika mu bubiko, nyuma ikabicuruza mu baturage no mu mahanga ku biciro biri munsi y’ibyo yabiguzeho.

Umuyobozi wa WTO yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame amwizeza ko ubufatanye buzakomeza gutezwa imbere, kugeza ubwo ibihugu byose bigize WTO bizemera gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga yo koroshya ubucuruzi, ku rundi ruhande nawe akaba yemeye gushyigikira gahunda z’u Rwanda zo guteza imbere ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.

Uwo muyobozi n’ubwo ngo atazitabira inama mpuzamahanga yiswe World Export Development Forum izabera i Kigali mu byumweru bibiri biri imbere, ariko ngo umuryango ayobora niwo washyigikiye ko iyo nama yabera mu Rwanda, nk’uko byatangajwe na Ministiri w’Ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba.

Perezida Kagame na Minisitiri Kanimba Francois baganira n'abayobozi muri WTO.
Perezida Kagame na Minisitiri Kanimba Francois baganira n’abayobozi muri WTO.

Ministiri Kanimba yavuze ko u Rwanda rushaka ko WTO yafasha ikanavuganira ibigo bito n’ibiciriritse bizajya gucuruza mu mahanga, hamwe no kongerera ubushobozi abacuruzi.

Ministeri y’ubucuruzi n’inganda ngo irimo gutegura ingamba zo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, guhanahana amakuru ku byerekeye imiterere y’amasoko mpuzamahanga, kubaka ibikorwaremezo ndetse no kubaka ubushobozi bw’abacuruzi bazajya gucuruza hanze.

Umuryango wa WTO ufite icyicaro i Geneva mu Busuwisi, ukaba ugizwe n’ibihugu 160 biri ku migabane yose y’isi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ni byiza korohereza ubucucuruzi kuko dushaka kwihuta mu iterembere kandi ubucuuruzi bukaka bubifitemo uruhare

danida yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

erega umusaza azi icyo abaturage be bashaka azi aho kujyana igihugu , azi aho yagikuye icyo yifuza ni uko abaturage be bakihaza muri byose kandi umutekano ugakomeza kuba wose, ni umubyeyi ushakira ibyiza umuryango we! vive Kagame

karenzi yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

U Rwanda ni igihugu gishaka iterambere ryihuse ari nayo mpamvu ruza ku mwanya mwiza mukoroshya ishoramari tuzi akamaro ko gushora imari mu gihugu cyacu arinayo mpamvu usanga ku mipaka byihuta kandi u Rwanda nta mananiza menshi rushyiramo.

Fabrice yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka