Rutsiro: Yubatse inzu 2 azikesha gucuruza inyama z’inka zitogosheje

Umugabo w’imyaka 42 witwa Renzaho Balthazar uzwi ku izina rya Kazungu atangaza ko gucuruza inyama z’inka zitogosheje bimufashije dore ko yanubatsemo inzu ebyiri ndetse akaba abasha no kurihira abana amashuri.

Uyu mugabo amaze imyaka umunani acuruza inyama z’inka zitogosheje akaba yarabashije kuvanamo amafaranga menshi byatumye aniteza imbere, akaba akorera aka kazi mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro.

Renzaho avuga ko gutogosa inyama z'inka akazicuruza bimutunze.
Renzaho avuga ko gutogosa inyama z’inka akazicuruza bimutunze.

Yabwiye Kigali Today ko yafashe icyemezo cyo gukora uyu murimo kuko yabonaga byavamo amafaranga akavuga ko bimaze kumugira umugabo kandi ngo yabitangiye bamuca intege.

Yagize ati “natangiye aka kazi abantu banca intege ariko maze kubonamo amafaranga menshi yatumye nubaka inzu ebyiri ndetse mbasha no gukemura ikibazo kintunguye mu rugo”.

Inzu ibanza ni yo Renzaho yakuye mu gucuruza inyama zitogosheje.
Inzu ibanza ni yo Renzaho yakuye mu gucuruza inyama zitogosheje.

Renzaho akomoka mu karere ka Ngororero akaba amaze imyaka 10 yimukiyre mu karere ka Rutsiro ubu akaba yarubatase inzu abamo ndetse n’iyo acururizamo nayo ni iye kandi zose yazubatse akoresheje amafaranga yavanye mu gucuruza inyama zitogosheje.

Uyu mugabo usanzwe yubatse akaba afite umugore n’abana babiri agira inama abantu bose baba batatinyuka kwihangira imirimo cyangwa gusuzugura akazi ko bahindura imyumvire kuko we ngo abona akazi kose iyo gakozwe neza kagirira umumaro nyirako bityo n’abamukomokaho bikabagiraho ingaruka nziza.

Inka imwe iyo itinze imara iminsi ibiri.
Inka imwe iyo itinze imara iminsi ibiri.

Uyu mugabo kandi aratekereza no kwagura umushinga kuko ngo atekereza uburyo aziyororera inka akajya azibaga ataziguze menshi. Inka imwe ngo iyo yatinze imara nibura iminsi ibiri kandi ngo nta nka ijya imuhombera kuko iyo ayimaze akenshi ngo abona inyungu iri hagati y’amafaranga ibihumbi 30 na 50.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abanyarwandadukwiyekumvako umurimowose ukorany’umwete ukugezakwiterambere

THEO yanditse ku itariki ya: 9-09-2014  →  Musubize

Abanyarwandadukwiyekumvako Umurimowos’iyukonzweneza Ushoborakugiriranyirawo akamaro

THEO yanditse ku itariki ya: 9-09-2014  →  Musubize

none se ko mwavuze kuyiteka kandi mbona n’imishito ubwo ntimwaba mwibagiwe no kuyotsa

hakimu jean paul yanditse ku itariki ya: 9-09-2014  →  Musubize

none se ko mwavuze kuyiteka kandi mbona n’imishito ubwo ntimwaba mwibagiwe no kuyotsa

hakimu jean paul yanditse ku itariki ya: 9-09-2014  →  Musubize

Nibyiza yageze kuri byiza, gusa abashimwe ubuzima banyarukireyo barebe isuku kuko niyo soko y’ubuzima wasanga amaze gutana benshi kubera umwanda, ikindi izonka ko zingana n’ihene ntibaziga arinto cyane koko.

Ndagije yanditse ku itariki ya: 9-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka