Rusizi: Congo yabujije Abanyarwanda kugemurayo ibiribwa

Abanyarwanda bagemuraga ibiribwa mu mujyi wa Bukavu muri Congo bamaze iminsi ine babujijwe kongera kwambutsa ibyo bacururizagayo. Abayobozi ba Bukavu ngo babwiye ab’u Rwanda ko Abanyekongo bazajya biyizira kubirangura mu mujyi wa Kamembe ku ruhande rw’u Rwanda igihe bazabikenera.

Abacuruzi bo mu Rwanda basanzwe bagemura umunsi ku wundi ibiribwa birimo amata, imboga, indagara n’ibindi biri mu byo bita ubucuruzi buciriritse bwambukiranaya imipaka. Abenshi muri aba ni abagore bajya gucuruza i Bukavu ku manywa, bagataha ku mugoroba.

Abo Kigali Today yasanze ku mupaka wa Rusizi tariki 25/03/2014 bicaranye ibicuruzwa byabo bayibwiye ko kuva mu minsi ine ishize nta n’umwe utinyuka kurenga umupaka w’u Rwanda ngo ajye gucuruza muri Congo kuko n’uwambutse umupaka agera ku ruhande rwa Congo bakamugarura huti huti.

Abanyarwanda bajyanaga ibicuruzwa i Bukavu barasaba ubuvugizi ngo ubucuruzi bwabo bukomeze.
Abanyarwanda bajyanaga ibicuruzwa i Bukavu barasaba ubuvugizi ngo ubucuruzi bwabo bukomeze.

Murekatete Chantal yabwiye avuga ko ahangayitse cyane kuko ubwo bucuruzi aribwo bwari bumutunze kuko yaranguraga mu Rwanda ibiciruzwa binyuranye akabigurisha muri Congo akavanamo akanyungu.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imari n’ubukungu, madamu Kankindi Leoncie, yemeza ko icyo kibazo bamaze kukimenya bakavugana n’umuyobozi w’umujyi wa Bukavu witwa Philemon Yogolelo agasubiza ko mu gihe Abanyekongo bazajya bakenera ibyo bicuruzwa bazajya bambuka umupaka bakaza kubitwarira mu Rwanda.

Uyu muyobozi ariko yavuze ko ubu bakiri kubikurikirana ngo bamenye impamvu nyayo ibiri inyuma kandi ibonerwe umuti kuko icyemezo nk’icyo kitapfa gufatwa hadasobanuwe impamvu nyayo.

Abanyekongo bo bakomeje kwabutsa ibicuruzwa babikura mu Rwanda.
Abanyekongo bo bakomeje kwabutsa ibicuruzwa babikura mu Rwanda.

Bamwe mu baturage babwiye Kigali Today ko iki kibazo ngo gihangayikishije benshi kuko ubu bucuruzi bwari butunze abatari bake, harimo abacuruzi, abambutsaga ibyo bicuruzwa ndetse ngo n’aho byarangurwaga mu Rwanda babaga bafite isoko bizeye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kazungu: uri igicucu

Habali yanditse ku itariki ya: 30-03-2014  →  Musubize

Kazungu uri umuntu w’umugabo ibyo uvuze nanjye nuko mbobona , abanyekongo ntitukabafate mama mama ngo bidahita, kwinginga umukongomani uba umwitereje ariko iyo umweretseko ntacyo umuca niwe aza agupfukamiye

samantha yanditse ku itariki ya: 27-03-2014  →  Musubize

hari icyibihishe inyuma nimwitonde we!

karenzi john yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

nanjye ndi Rusizi , ariko si mbona ko abanyarwanda aribo bahahira cyane Bukavu kurusha abakongo,mani baza rusizi, kuki ubuyobozi butabikora nkuko b ukavu yabikoze, maze imishyikirano ikaza nyuma, kwanza bariya bantu bacu birirwa kumupaka bategereje bahendahenda ngo binjire kongo bahave cyeretse niba ari abanayamulenge nabo niba aribo bahitemo...ibibintu bigomba kujyana numuco wo kwigira no kwihesha agaciro!!!! kuko iyo uhendahenze umukongomani akogeraho uburimiro, kandi wamusubiza akagutanga gusaba imbabazi bikorwe neza ariko nabo, bafungirwe , indagala zacu. amakala, inyama, amata , amagi, ibishyimbo, ibigoli , ibijumba, isombe ndtse n’ibisusa hamwe n’imishogoro kuko byose bibazana ino iwacu syi!!!!maze ndebe

kazungu yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka