Nyamasheke: Ikorosi ry’umuhanda rikomeje guteza impaka hagati y’akarere n’umushoramari

Umushoramari Karyabwite Pierre ushaka kubaka uruganda rw’icyayi mu murenge wa Karambi aho bita mu Gatare avuga ko akomeje kubangamirwa n’Umuhanda Kivugiza -Hanika wakozwe nabi n’akarere ka Nyamasheke akaba agiye kumara imyaka ibiri ataratangira kubaka uruganda rw’icyayi yemeye kubaka muri ako gace.

Ku tariki ya 21 Gicurasi 2014 nibwo byari bitaganyijwe ko hazakorwa igerageza bakareba niba impungege z’umushoramari zifite ishingiro , bakazana imodoka yikoreye ibyuma ikahaca, basanga zifite ishingiro hagafatwa izindi ngamba, nyamara byagiye byigizwa inyuma kugeza kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kamena 2014 ubwo imodoka y’umushoramari yageraga muri iryo korisi ikahahera ntibashe gukomeza igana aho yagombaga kugeza ibyuma.

Karyabwite Eric niwe mukuru w’uru ruganda (Managing Director) ruzubakwa mu Gatare avuga ko imodoka yaje yikoreye ibyuma bipima toni hagati ya 20-25 ariko yahagera ikananirwa gukomeza bakitabaza abaturage ngo basunike nyamara bikanga. Karyabwite avuga ko bitabaje ubuyobozi bw’akarere bukababwira ko bagiye kubazanira ibikoresho by’abashinwa bikabasha gukuraho iyo modoka yaheze mu muhanda.

Iyi modoka yari itwaye ibyuma byo kubaka uruganda rw'icyayi Umushoramari Karyabwite Pierre ushaka kubaka mu Gatare.
Iyi modoka yari itwaye ibyuma byo kubaka uruganda rw’icyayi Umushoramari Karyabwite Pierre ushaka kubaka mu Gatare.

Kuri ubu uyu mushoramari akaba avuga ko igihe kigeze ngo bitabaze izindi nzego, kuko bigaragara ko imirimo yabo iri kudindira bikaba biri kubateza igihombo kandi ku makosa y’umuhanda wakozwe nabi n’akarere.

Agira ati “ubu tugiye kwandikira izindi nzego badukorere ubuvugizi kugira ngo zikurikirane ikibazo cyacu, umuhanda bawukore neza kugira ngo uruganda twemeye tubashe kurwubaka kandi rurangire”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko umushoramari atiteguye bihagije kugira ngo atangire akazi kuko aramutse afite amafaranga n’ibikoresho yagakwiye gukoresha uburyo bwose bushoboka akaba yaratangiye kubaka.

Uyu muyobozi avuga ko umushoramari akwiye kumenya ko agiye kuza gukorera mu misozi miremire agashaka uburyo bwatuma ayikoreramo, nk’aho hazamuka akaba yajya ashyiramo ibyuma bike bike kugera bihageze agatangira imirimo.

Yagize ati “Ntwabo duhindura imisozi ntabwo turi Imana, umushoramari yagakwiye kumenya uko abyitwaramo akurikije imisozi agiye gukoreramo, kuko uretse no kuba imisozi ihanamye yagakwiye kumenya imodoka ye yavuye i Kigali ku wa kabiri iza ipfa umunsi ku munsi, ntwabo imodoka itari nzima ariyo yaba urwitwazo ko itabashije kugera aho igomba kugera”.

Imodoka yari itwaye ibikoresho byo kubaka uruganda rw'icyi ngo yananiwe kurenga muri iri korosi.
Imodoka yari itwaye ibikoresho byo kubaka uruganda rw’icyi ngo yananiwe kurenga muri iri korosi.

Umuyobozi w’akarere avuga ko bakwiye kujya inama bakareba uko ikibazo cyakemuka neza ariko kandi akavuga ko inzego zuzuzanya ndetse ko izindi nzego umushoramari azabijyanamo buzabafasha kuzuzanya.

Umuyobozi w’akarere avuga ko umuhanda warangiye neza ku buryo nta rwitwazo na rumwe umushoramari yagakwiye kugaragaza mu gihe yaba afite amafaranga n’ibikoresho, yiteguye koko.

Umushoramari Karyabwite avuga ko mu mwaka umwe yaba yarangije kubaka uru ruganda mu gihe ibikoresho bye byaba biramutse bigejeje aho uruganda ruzubakwa.

Uyu muhanda Kivugiza-Hanika, ni umuhanda watanzwe na Minisitiri w’intebe ubwo aheruka gusura akarere ka Nyamasheke, kugira ngo woroheze umushoramari kubasha kubaka uruganda.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbanje kubasuhuza banya kubahwa sikibazo nigitekerezo nkaba nisabira mayor wa nyamasheke imikino ko itatera imbere cg atretism ntimuducakaza dufite tara mutwigeho mbaye mbashimiye

POTESHO yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka