Ngoma: Abakora mu materasi bahagaritse imirimo nyuma yo kumara icyumweru batarya

Abakozi bagera kuri 400 bakora amaterisi mu murenge wa Remera, mu kagali ka Nyamagana, bigaragambije banga gukora akazi bavuga ko inzara ibishe batabasha gukora.

Aba bakozi bari bemerewe na rwiyemezamirimo ubakoresha kujya abaha ibiryo igihe batarahembwa ariko ngo hashize icyumweru cyose badahabwa ibiryo none ngo inzara irabishe.

Abakora aya materasi biganjemo abaturuka mu turere twakure turimo Musanze na Rusizi, bakavuga ko bishwe n’inzara kuko badahembwa cyangwa ngo bahabwe ibiryo nk’uko babyijejwe babakura iwabo.

Mugitondo cyo kuri uyu wa 22/10/2013 nibwo aba bakozi baramutse bafata bugwate agoronome w’uyu mushinga ndetse banatera induru ari na ko bakubitanya ibitiyo hejuru ye basa nabashaka kumukubita.

Abakora mu materasi bamwe bari bigumiye aho bakambitse mu nkambi banze kujya gukora.
Abakora mu materasi bamwe bari bigumiye aho bakambitse mu nkambi banze kujya gukora.

Nyuma yuko umuyobozi w’akagali ka Nyamagana aya materasi aherereyemo, ahagera yabashije guhosha ubwo burakari maze bemeranya ko agiye gukora ubuvugizi bakabona byibuze ibiryo.

Umwe muri aba bakozi yagize bati “Twebwe badukuye iwacu batwizeza ko bazaduha ikidutunga, bakaduha aho turara none amezi abaye abili ntaguhembwa kandi tugomba guhemberwa iminsi 15. Inzara iratwishe njye maze iminsi itatu ntarya.”

Umusaza nawe ukora muri aya materasi, yagize ati “Batuzanye aha none imiryango yacu tugomba guha icyo kurya amaso yaheze mu kirere ubu maze amezi abili ntagira n’igiceri cy’ijana.”

Ikibazo kindi gitangwa na ba nyiri aya asambu ngo nuko imirima yabo bayitanze ngo ikorerwemo amaterasi bazi ko byibuze bazajya bakoreramo bakabona amafaranga yo guhaha kuko nta yandi masambu bafite.

Bavuga ko bahuye n’ikibazo cyuko amafaranga yatinze kuza ngo bahembwe none nabo ngo inzara irabishe kuko ntaho bafite bahinga cyangwa ngo babone agafaranga ko guhahisha.

Amaterasi nta muntu wigeze asubirayo gukoramo kubera ngo ikibazo cy'inzara.
Amaterasi nta muntu wigeze asubirayo gukoramo kubera ngo ikibazo cy’inzara.

Umukozi w’umushinga ushinzwe gucunga amajyambere y’icyaro (RCCP) ukora ibikorwa byo guhingisha aya materasi ukaba ukorera muri minisiteri y’ubuhinzi, Munyemana Marc, yavuze ko amafaranga yabo ya mbere yageze kuri SACCO aho bahemberwa.

Yagize ati “Ikibazo cyo gutinda kubahemba akenshi giterwa n’abakozi babashinzwe batinda kugeza amaliste yishyuza agaragaza uko buri muntu yakoze. Gusa amakuru mfite nuko amafaranga yanyu ya mbere ubu ari kuri za SACCO muhemberwaho, andi nayo y’ukwa cumi bagiye kuyabaha vuba.”

Uretse ikibazo cyo kudahembwa ndetse no kudahabwa ifunguro aba bakozi bavuze ko hari abarara hanze kubera kutabona amahemba yo kubamo bijejwe mbere yuko baza mu kazi bava mu ntara zabo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka