Muhanga: Ba rwiyemezamirimo b’abagore bishimiye amahugurwa mu kuvugurura imikorere yabo

Bamwe mu bagore bakora ibikorwa bitandukanye birimo no gucuruza mu karere ka Muhanga barishimira ko babonye urwego Women Chamber rubafasha kwiyungura ubumenyi mu ishoramari kuko mbere batageraga ku rwego rushimishije kubera ubumenyi buke.

Ibi babitangaje nyuma y’uko bashyiriweho urwego rw’abagore (Women Chamber) mu ihuriro ry’urugaga rw’abikorera (PSF) ruha ba rwiyemezamirimo b’abagore amahugurwa ku ibaruramari n’ishoramali.

Ayirwanda Venancia ukomoka mu karere ka Ngororero akora akazi ko gucuruza ifumbire ku bahinzi, cyakora ngo usibye kurangura no gucuruza akabona yunguka ntiyari neza uko imibare y’ibaruramali yari azi, agira ati, « iyo namaraga gucuruza nungutse nahashye ubwo numvaga ko nta bundi buzima kuko nishinja kuba nta kayi ya stoke nagiraga».

Ayirwanda Venancia ni umwe mu biyemeje kuvugurura uburyo bakoraga ishoramali abikesheje amahugurwa ya PSF.
Ayirwanda Venancia ni umwe mu biyemeje kuvugurura uburyo bakoraga ishoramali abikesheje amahugurwa ya PSF.

Ayirwanda avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa, ya ba rwiyemezamirimo b’abagore agiye gushyiraho ikayi y’ibaruramali areberamo ibyaranguwe, ibyacurujwe ibyinjiye n’ibisigaye, amadeni ndetse ngo akaba agiye no kongeraho kwigomwa kugirango abashe kwizigama.

Abagore ariko ngo banafite ikibazo cyo kubura igishoro gihagije, mu gihe nyamara hariho ibigega bitandukanye nka Business Development Fund (BDF) byishingira abagore n’abandi bashaka guhanga imirimo, bamwe mu bagore bavuga ko batazi iki kigega, bakaba bashaka ko PSF yabakorera ubuvugizi kugirango nabo babashe kwiteza imbere.

Mukamurara Kajabo Teodette ni umukozi wa Women Chamber muri PSF, avuga ko hari abagore bakorerwa ubuvugizi kandi bakorana neza na BDF mu kubaha inguzanyo kandi ko ubuvugizi buzakomeza, ariko ko biba byiza iyo abagore bakorana n’ibi bigega banazi neza icyo bagiye gukora.

Bamwe muri ba Rwiyemezamirimo b'abagore bahuguwe mu kongera umusaruro batongereye igishoro.
Bamwe muri ba Rwiyemezamirimo b’abagore bahuguwe mu kongera umusaruro batongereye igishoro.

Iyi ngo niyo mpamvu batangiye guhugura abagore kugirango babashe gukanguka ari benshi. Ati « twahuje inzego z’abagore na BDF n’amabanki ku buryo hamwe n’aya mahugurwa tuzakomeza kuzamura ubushobozi bw’abagore ba rwiyemezamirimo».

Urwego Women Chamber rugaragaza ko rukorana kandi rwiteguye gukorana n’abagore batangiye gukora ubucuruzi, kandi ko bizatuma n’abandi bagore babasha kubareberaho bagatangira kwitinyuka bagashora imari bakiteza imbere.

Abagore bahugurwa ku buryo bwo kongera umusaruro binjiza batongereye igishoro nk’uburyo bumwe bwo kubasha kwizigama.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka