Muhanga: Abikorera baranenga abakiba abakiriya ku minzani

Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Muhanga biganjemo abacuruzi usanga hakiri ibinengwa bigomba gukosorwa kuko bitabereye Umunyarwanda wamaze kumva ibyiza byo gutanga serivisi nziza.

Bimwe mu bitagenda neza mu bucuruzi harimo kwiba abakiriya ku minzani, cyangwa se gushaka inyungu nyinshi bituma abakiriya bashobora kwinuba mu gihe umukiriya aba yaguze azi neza ko bamwujurije, ariko yapima ku bundi buryo ugasanga baguhaye ibituzuye.

Aniziya Ingabire, umwe mu bacururiza mu isoko rya Muhanga, anenga ibyo avuga ko adakora ariko atahamya ko bose babiretse. Agira ati “iyo umukiriya yibwe, ntagaruka kandi bigasiga isura mbi abacuruzi bose, kuko hari abapima nabi cyangwa bakazamura ibiciro”.

Bamwe mu bikorera b'i Muhanga ngo baracyahura n'imbogamizi zitabaturutseho mu gutanga serivisi inoze.
Bamwe mu bikorera b’i Muhanga ngo baracyahura n’imbogamizi zitabaturutseho mu gutanga serivisi inoze.

Izindi serivisi zibwa mu mibare harimo nka zimwe zo kugura amanite ya telephone, aho usanga rimwe na rimwe aho uguze amanite bashobora kukubeshya ko bayagushyiriyeho ariko wagera hirya ugasanga ntacyagiyeho.

Byukusenge Simeon umwe mu bacuruza iyi serivisi, ukorera muri MTN, avuga ko gusuzugura umukiriya no kutamuha ibyo agushakaho biteza ibihombo cyane cyane ku bakora ibintu bias. Ati “inama nagira bagenzi banjye ni uko iyo wakiriye neza umukiriya agaruka ari wowe ashaka maze akazi kagakunda kugenda neza kurusha abiba abakiriya”.

Mu rwego rwo kunoza serivisi nziza umuryango nyarwanda ugamije gushishikariza abantu gutanga serivisi nziza no kwakira abantu neza (Rwanda Association of Customer Care Professionals/RACCP), wateguriye amahugurwa bamwe mu bikorera mu karere ka Muhanga biganjemo abacuruza.

Jean Baptiste Hategekimana, umuyobozi wa RACCP niwe watanze amahugurwa ku bikorera b'i Muhanga.
Jean Baptiste Hategekimana, umuyobozi wa RACCP niwe watanze amahugurwa ku bikorera b’i Muhanga.

Aya mahugurwa yabaye kugirango gahunda yo kunoza ibya serivisi bigende neza kandi ngo n’abakiriya babashe kubona ibyo bakeneye. Nk’uko bitangazwa na perezida wa RACCP, Jean Baptiste Hategekimana, ngo serivisi inoze ni bumwe mu buryo bwo kongera inyungu umucuruzi yinjizaga.

Naho bamwe mu bahawe aya mahugurwa bavuga ko n’ubwo hari ibyo bungukiyemo bakeneye amahugurwa menshi kuko ngo usibye no kumenya uko umucuruzi agomba kwakira abakiriya, ngo ni na ngombwa ko bakwiga no kwakira abakiriya batandukanye kuko bose batitwara kimwe.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka