Karongi: Koperative Ubumwe Bwishyura yategetswe kwishyura ideni ry’imyaka ibiri

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwasabye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura gutegeka Koperative Ubumwe Bwishyura, kwishyura abantu batatu bayikoreye bakaba bamaze imyaka ibili batishyurwa, bitaba ibyo hakiyambazwa inzego z’umutekano.

Abishyuza iyo Koperative ni Nsengiyumva Felicien usudira, Buhendo Jean Claude ukora amashanyarazi na Ruhongeka Augustin usiga amarange. Bakoze imirimo itandukanye y’ubwubatsi ku nzu y’ubucuruzi ya koperative Ubumwe Bwishyura iri mu mujyi wa Karongi hagati, ikaba ibarimo amafaranga atagera kuri 500.000FRW.

Ruhongeka Augustin yakoze akazi ko gusiga amarange kuri iyo nzu imaze umwaka urenga ikorerwamo, ariko we amaze imyaka ibili yose ategereje kwishyurwa.

Igice kimwe cy'inzu ya koperative ubumwe bwishyura kirimo hotel.
Igice kimwe cy’inzu ya koperative ubumwe bwishyura kirimo hotel.

Mu kiganiro kuri telefone na Kigali Today yavuze ko ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwasabye umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura aho iriya koperative ibarizwa, gutegeka abayobozi bayo kwishyura, bitaba ibyo hakiyambazwa inzego z’umutekano kuko ikibazo ari icya kera (kuva mu 2011-2013).

Nyuma y’ubwumvikane ariko, koperative yasabye ko bayiha kugeza kuwa25-10-2013, ubwo bazaba bafite inama rusange, bityo kuri uwo munsi bakazahita bishyura bariya bagabo.

Kubera ko amafaranga babarimo amaze igihe kinini kandi bamaze kubeshywa inshuro zirenze ebyiri Ruhongeka yavuze ko bemeye gutegereza iriya tariki, ngo nibatayubahiriza, bazasubira ku murenge babivuge, naho nibyongera kunanirana babone kwiyambaza Police nk’uko babiherewe uburenganzira n’umuyobozi w’akarere.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka