Kabarore: Abibumbiye muri KUTC barasaba kurenganurwa

Abanyamuryango bibumbiye muri Koperative y’ubucuruzi ya Kabarore “Kabarore United Trade and Cooperative (KUTC)” ikorera mu Murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubarenganura nyuma y’igihombo kinini bamaze kugira mu bucuruzi bwabo.

Iki gihombo ngo gishingiye ku kuba abakiriya bagana inzu yabo ikorerwamo ubucuruzi butandukanye barabaye bake bitewe n’uko ababaganaga mbere bari abagenzi bakoresha umuhanda Kigali – Nyagatare imodoka zikabahagarika muri parikingi y’iyi nyubako bagahaha, none ubu iyi parikingi ikaba yarahagaritswe.

Icyakurikiyeho ngo ni uko abacuruzi bakodesha iyi nzu ya Koperative KUTC, byabagushije mu gihombo ku buryo amafaranga babona atagishobora kubishyurira ubukode, imisoro n’ibindi bikenerwa, ibi bikiyongera ku kuba abanyamuryango ba KUTC bavuga ko niba nta gihindutse byabagora kugaruza miliyoni 8 baherutse gutanga bakora isuku bategetswe n’akarere, bakaba basaba akarere kongera gufungura iyi parikingi urujya n’uruza rw’abakiriya rugakomeza.

Rutebuka Vincent, Umucungamutungo wa Koperative KUTC, avuga ko mu gihe cy’amezi abiri gusa babara igihombo gisaga miliyoni ebyiri, kandi ngo gishobora no kwiyongera bitewe n’uko umubare w’abacururiza mu nyubako yabo batabona amafaranga y’ubukode ukomeza kwiyongera n’imyenda ikiyongera.

Abakorera muri iyi nyubako ngo ntibakibona abakiriya kuko imodoka zitwara abagenzi zitakihakorera. Aha ni mbere yo gukora isuku imbere yayo.
Abakorera muri iyi nyubako ngo ntibakibona abakiriya kuko imodoka zitwara abagenzi zitakihakorera. Aha ni mbere yo gukora isuku imbere yayo.

Rutebuka akomeza avuga ko bamwe mu bacururiza muri iyi nyubako batakibona imisoro ndetse n’ibindi basabwa, ku buryo bikomeje gutyo bamenyesha Leta mu buryo busesuye ko baguye mu gihombo bagahagarika kwishyura amafaranga asaga miliyoni 4 yinjiraga mu isanduku ya Leta abaturutseho.

Rutebuka yagize ati “Iki kibazo twakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butubwira ko bugiye kugisuzuma bukaduha igisubizo mu gihe cya vuba, hadaciye iminsi Umuyobozi w’Akarere yaduhaye ibaruwa yemeza ko imodoka zose zaparikaga imbere y’iryo duka zitangira kongera kuhaparika, ariko siko byaje kugenda kuko abashinzwe umutekano wo mu muhanda ntibabyemeye, ubu turi mu gihirahiro”.

Rutebuka avuga ko aya makimbirane ajya gutangira hagati ya Koperative yabo n’ubuyobozi hari mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, ubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarore bwabwiraga aba bacuruzi ko bagomba gushyira amabuye (pavet) imbere y’imiryango bakageza kuri kaburimbo ahantu hareshya na metero 60 z’uburebure kuri 17 z’ubugari.

Abacuruzi bavuze ko byakorwa ariko bagaragaza impungenge z’uko nta masezerano agenga ubutaka yari ahari ngo yerekane uko aho hantu hagiye gukorwa. Ubuyobozi bw’akarere bwasabye aba bacuruzi ko bakora aho hantu cyangwa bagafungirwa, nabo bakomeza gusaba ko hakorwa amasezerano yanditse agaragaza ko nibahakora hakagira ugira uruhare mu kuhangiza azabyishyura kugira ngo batabihomberamo, akarere karabyanga.

KUTC yatunganyije imbere y'inyubako nk'uko byasabwaga ariko n'ubundi imodoka zitwara abagenzi zabujijwe kongera kuhahagarara.
KUTC yatunganyije imbere y’inyubako nk’uko byasabwaga ariko n’ubundi imodoka zitwara abagenzi zabujijwe kongera kuhahagarara.

Ubwumvikane kuri iki kibazo bwakomeje kuba buke kugeza aho mu kwezi kwa Kamena ubuyobozi bw’akarere bwaje guhagarika ubucuruzi ku mazu 22 y’iyi koperative, nyuma y’ubwumvikane buke aba bacuruzi baje kuva ku izima bemera gukora ibyo akarere kabasabaga batinya ingamba zikomeye bashoboraga gufatirwa.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere Umuyobozi wako Ruboneza Ambroise, avuga ko ikibazo cya Koperative KUTC kizwi kandi kiri gushakirwa umuti.

Ati “Turi kwiga uburyo bwo kugikemura mu buryo bose bishimiye, iyo ushaka igisubizo hari ubwo ukererwa kugira ngo ubone umuti urambye udahubutse”.

Ruboneza yavuze ko kugeza magingo aya nta kosa na rimwe abagize iyi koperative bafite kuko ibyo basabwaga gukora byose babikoze, avuga kandi ko kubuza imodoka guhagarara hafi y’inyubako y’aba bacuruzi byari mu rwego rwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda gusa ngo umuti w’iki kibazo cyose uraboneka vuba.

Koperative KUTC yatangiye mu mwaka wa 2007 n’abanyamuryango 30 ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 55, bose batunzwe n’umwuga w’ubucuruzi. Mu ntumbero bafite ni ukubaka indi nzu ikubye inshuro ebyiri agaciro k’iyi bubatse mbere ibatwaye amafaranga angana na miliyoni 80 y’u Rwanda.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abayobozi binzego zibanze bicare bare iki kibazo rwose kuko erega ubuyobozi ni ubwabaturage kandi bakorera abaturage , ibibazo nkibi byoroshye byakabaye bifata igihe kingana gutya kugeza aho giteza abaturage igihombo

kirenga yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka