Imodoka zirengeje toni 5 zabujijwe kunyura ku kiraro cya Rusizi I

Abashoferi b’Abanyarwanda bavana ibicuruzwa muri MAGERWA ishami rya Rusizi bakabyambutsa hakurya i Bukavu baratangaza ko bababajwe n’icyemezo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwafashe cyo kubuza imodoka zirengeje toni eshanu kongera kunyura ku mupaka wa Rusizi ya mbere.

Aba bacuruzi bavuga ko bijya gutangira ngo bari babwiwe ko nta modoka izongera kunyura kuri uwo mupaka ipakiye bitewe nuko ikiraro cyari cyasenyutse.

Icyo gihe ababashoferi bafatanyije na ba nyiri ibicuruzwa biyemeza kwikora ku mufuka kugirango barebe ko basanasana aho kugirango akazi kabo gahagarare, ndetse baje kugobokwa na Leta ya Congo dore ko ngo basanzwe banayisorera amadorari 20 kuri buri modoka, yiyemeza kugisana kuko ngo babonaga bari guhomba kuko ibicuruzwa bitabageragaho neza.

Ikiraro cya Rusizi ya mbere; imodoka zirengeje toni 5 zahagaritswe kukinyuraho.
Ikiraro cya Rusizi ya mbere; imodoka zirengeje toni 5 zahagaritswe kukinyuraho.

Nyuma yo gusana iki kiraro akazi karatangiye nk’ibisanzwe ariko nyuma yaho haza kuza imodoka y’ikamyo igongera Umunyecongokazi muri icyo kiraro ahita yitaba Imana arinayo nyirabayazana aba bashoferi bavuga ko aribwo izo ngamba zo kubahagarika zafashwe.

Ubwo iki cyemezo cyafatwaga tariki 28/11/2013, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwavuze ko nta modoka irengeje toni 5 izongera kunyura kuri icyo kiraro mu gihe kitarasanywa mu buryo burambye; nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’aka karere, Nzeyimana Oscar.

Umuyobozi w’akarere kandi atangaza ko yazanye n’ushinzwe ubwubatsi asuzuma uburemere bw’imizigo igomba kunyura kuri icyo kiraro nawe yemeza ko ari toni 5 bitewe nuko icyo kiraro ngo gishaje, naho izindi modoka zipakiye imizigo irenze toni 5 zikajya kunyura ku Rusizi rwa 2.

Izo modoka ni izari zaje gutwara imizigo zabujijwe kunyura ku mupaka wa Rusizi ya 1.
Izo modoka ni izari zaje gutwara imizigo zabujijwe kunyura ku mupaka wa Rusizi ya 1.

Ngarambe Kalisa ukuriye abashoferi bakorera muri Congo avuga ko mu kujya gufata icyo cyemezo ngo batigeze bagishwa inama ibyo rero ngo basanga ari ukubabangamira mu kazi kabo.

Uhagarariye abacuruzi mu karere ka Rusizi, Habyarimana Gilbert, nawe avuga ko yasanze icyemezo cyarangije gufatwa aha kaba avuga ko ibi bibangamiye aba bacuruzi.

Nubwo aba bashoferi bahagaritswe kunyuza ibicuruzwa birengeje toni 5 ku mupaka wa Rusizi ya mbere, bavuga ko ngo hari imodoka ziri kuhanyura zirengeje izo toni kandi ngo zigatambuka.

Twagerageje kuvugana na Nzamurambaho Benjamen ibishinzwe imodoka zivana imizigo kuri MAGERWA adutangariza ko ngo nta minzani bafite ibasha gupima amatoni ariko ngo nabo icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’akarere ntibagisubiza inyuma aha kaba yavuze ko imodoka zirengeje toni 5 zose zigomba kunyura kuri Rusizi ya 2.

Ibicuruzwa muri depo za MAGERWA byaruzuye no hejuru.
Ibicuruzwa muri depo za MAGERWA byaruzuye no hejuru.

Impamvu aba bashoferi banga kunyura ku mupaka wa Rusizi ya 2 ngo ni uko haba amananiza aho imodoka zihamara iminsi igera kuri 2 zitaremererwa kugenda uko gutinda bakaba basanga ari imbogamizi zikomeye ku ribo. Ubu ngo baribaza aho bazakura amafaranga y’imisoro kuko batari gukora.

Gaga Rene ni umwe mu bacuruzi bahagarariye sosiyete ATIG INVESTMENT LTD ifite ibicuruzwa biza kurangurwa kuri MAGERWA avuga ko iki cyemezo kibabangamiye cyane kuko ngo amadepo yabo amaze kuzura aho ngo bari kubura aho bashyira indi mizigo iri kuza, gusa ubwo umunyamakuru yahageraga yasanze amadepo yose akinze banyiri ibicuruzwa bifashe ku matama.

Aba bacuruzi batangaza ko bamaze guhagarika ibicuruzwa biva hanze kubera ko nibyo bafite bitagenda kubera ihagarikwa ry’izo modoka zitwara imizigo zinyuze ku Rusizi rwa mbere, ikibabaje ngo ni igihombo gikabije bari guhura nacyo kuko ubu bakinze amadepo.

Kuri MAGERWA barakize imodoka nini ntizigeramo gutwara imizigo none igihombo ngo ni cyose ku mpande zose.
Kuri MAGERWA barakize imodoka nini ntizigeramo gutwara imizigo none igihombo ngo ni cyose ku mpande zose.

Abayobozi ba MAGERWA ishami rya Rusizi bavuga ko babuze uko babigenza kuko ngo nubwo abacuruzi bahomba ngo n’igihugu kirahomba aho kugeza ubu ngo mu madepo huzuye amatoni atabarika aho bari kwibaza ukuntu azahava bikabayobera.

Abanyecongo nabo twasanze aho kuri MAGERWA bararira ayo kwarika kuko ngo ubucuruzi bwabo bwahagaze bakaba bifuza ko ubuyobozi bwakora uko bushoboye bukabafasha gukemura icyo kibazo mu bundi buryo kuko ngo gikenesheje benshi, aho kugeza ubu abakozi bagera kuri 200 bahakorera bose ngo ubuzima bwahagaze.

Amadepo amaze iminsi akinze yaruzuye.
Amadepo amaze iminsi akinze yaruzuye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ikiraro bakimara gusana aka kanya kandi muburyo burambye imirimo ntiyakagombye guhagarara;ubundi se uwo wahagaritse imirimo yabashoramari bakorera kuri Magerwa utaretse nabakozi bose bakorera hariya barenze200;uwo wahagaritse imirimo yabo bantu yaba yari mubantu bagisannye?kuki abantu bafite gahunda yo gusenya aho kubaka?ubu se ibicuruzwa byaruzuye babuze aho badhyira ibindi ubwo gufunga ikiraro niwo muti?Leta ya Congo yari yaruse akarere kaRusizi katashoboye kugisana none kazanye umutechnicien wo kugifunga.Mwitondere abo bantu basenya
izubatwe kandi Akarere kari kasohoye amafr.yitwa ayo gusana barayiriririye ntakindi.

Zitoni yanditse ku itariki ya: 10-12-2013  →  Musubize

ariko ahantu nkaha hakagombye kuba hakuri kiranwa umunsi k’uwundi kuko ni rimwe mwirembo rw’igihugu...naho ubundi igihugu kirimo kuhahombere daa

doudou yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka