Gufunga k’uruganda rw’isukari biragira izihe ngaruka ku biciro byayo ku isoko?

Uruganda rw’isukari rwa Kabuye, ari na rwo rwonyine ruri mu Rwanda, rwafunze ibikorwa byarwo mu gihe cy’amezi abiri, bikaba bizongera gusubukurwa muri Gicurasi 2024, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’urwo ruganda. Ibi ariko ngo nta mpinduka bizateza ku bijyanye n’ibiciro ku isoko kuko n’ubundi rwakoraga isukari nkeya cyane ugereranyje n’ikenerwa mu Rwanda, nk’uko byasobanuwe na Karangwa Cassien, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).

Yagize ati “Kuba uruganda rw’isukari rwa Kabuye rwafunze, nta kibazo cyo guhinduka kw’ibiciro bizatera kuko n’ubusanzwe uruganda rw’isukari rwa Kabuye rukora 10% by’isukari yose ikenerwa mu Rwanda, bivuze ko 90% isigaye, iva hanze”.

Karangwa yavuze ibyo nyuma y’uko urwo ruganda ruhagaritse by’agateganyo imirimo yo gutunganya isukari, guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2024, bitewe ahanini n’ikibazo cy’imyuzure yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa yangije imirima y’ibisheke y’uruganda nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’urwo ruganda.

Muri hegitari 2000 urwo ruganda ruhingaho ibisheke, hegitari zisaga 700 ni zo zimaze kwangirika mu mezi asaga atatu gusa bitewe n’imvura nk’uko byatangajwe na RBA. Ubuyobozi bw’uruganda bukemeza ko ibyo byagize uruhare mu gutuma umusaruro ugabanuka.

Hari kandi imihanda imwe n’imwe igana ku mirima y’ibisheke nayo yangiritse muri iki gihe cy’imvura ku buryo imodoka zitwara umusaruro ziwuvana mu mirima ziwujyana ku ruganda nazo zahuraga n’akazi katoroshye, bityo rero uraganda rukaba rwafunze by’agateganyo kugira ngo rubanze rutunganye ibyo byose nk’uko Karangwa yabisobanuye, anashimangira ko uruganda rwa Kabuye rusanzwe rufungwa muri Mata buri mwaka mu rwego rwo gusukura imishini zarwo.

Yagize ati,” Uruganda rw’isukari rwa Kabuye buri mwaka mu kwezi kwa Kane rurafunga, mu rwego rwo gusukura imishini zarwo kuko zikora amanywa n’ijoro, ubundi rwajyaga rufunga rwarakoze ‘stock’ ihagije, kuko rwajyaga rufunga mu gihe cy’imvura nyinshi isanzwe igwa mu kwa kane, rukongera gufungura muri Gucurasi, ariko uyu mwaka kubera imvura yakomeje kugwa mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri byabaye ngombwa ko rufunga hakibura ibyumweru ngo bigere muri Mata, kubera ko imirima y’ibisheke yarengewe”.

Karangwa yasobanuye ko ibiciro ku isoko bitazahungana muri icyo gihe uruganda rwa Kabuye ruzamara rufunze, kuko uretse kuba rusanzwe runakora isukari nkeya (10% by’ikenerwa mu Rwanda), n’ubusanzwe ibiciro by’isukari ya Kabuye ngo ntibiba bitandukanye cyane n’iby’isukari itumizwa mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba (EAC) cyangwa se itumizwa mu bihugu bihuriye ku isoko rusange rya ‘COMESA’.

Yagize ati,” Isukari u Rwanda rutumiza hanze ituruka mu bihugu bya EAC harimo Uganda n’ibindi, no muri COMESA, ni ukuvuga muri Zambia na Malawi n’ahandi, u Rwanda ni umunyamuryango wa EAC na COMESA kandi ibyo bigira icyo bimaze mu bijyanye n’imisoro, ariko hari n’isukari itumizwa hanze y’Umugabane nko mu Buhinde no muri Brazil. Ibiciro by’isukari ku isoko mu Rwanda bishyirwaho hakurikijwe ubwiza bw’isukari, igiciro cy’ubwikorezi n’ibindi. Ibiciro by’isukari y’uruganda rwa Kabuye ubusanzwe biba biri hasi ugereranyije n’ituruka mu Karere ariko haba harimo itandukaniro ry’amafaranga makeya”.

Karangwa yatanze urugero avuga ko niba ikiro kimwe cy’isukari ituruka muri Uganda kigura 1000Frw, usaga ikiro cy’isukari y’uruganda rwa Kabuye ari 800Frw, yemeza ko itandukaniro mu biciro riba riri hagati ya 100Frw-200Frw ku kiro.

Ku bijyanye no kuziba icyuho cy’iyo sukari ingana na 10% yakorwaga n’uruganda rwa Kabuye, Karangwa yavuze ko icyo gihe hongerwa ingano y’isukari itumizwa hanze mu Karere kugira ngo ikomeze kuba ihagije ku isoko, kandi yemeje ko ku isoko ryo mu bihugu bya EAC ihari ihagije kandi ku giciro cyiza.

Ubuyobozi bw’uruganda rw’isukari rwa Kabuye buvuga ko bufite gahunda yo kubaka urundi ruganda rukora isukari mu Karere ka Kayonza, ariko rukaba rufite n’ubutaka hirya no hino mu gihugu bwo guhingaho ibisheke, ku buryo hari icyizere ko mu gihe kizaza umusaruro warwo uziyongera.

Kugeza ubu, uruganda rwa Kabuye rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 600 z’ibisheke ku munsi, rukazikuramo toni 50 z’isukari, aho 60 % by’ibisheke uruganda rutunganya bituruka mu bahinzi basanzwe naho 40% bigaturuka mu mirima y’uruganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka