Amajyepfo: RRA irizeza abasora imikoranire nabo inoze

Ku nshuro ya 13 ikigo cy’igihugu cyu’imisoro n’amahoro cyizihiza isabukuru y’abasora, hirya no hino mu Ntara hateguwe ibirori byo kuwizihiza.

Kuwa kane tariki 14/8/2014 intara y’amajyepfo niyo yari itahiwe, aho uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Muhanga, aho abasora basabanye n’abayobozi b’iyi ntara ndetse n’abayobozi n’abakozi ba RRA (Rwanda Revenue Autholity).

Guverineri Munyantwari Alphonse aha Ushinzwe abikorera mu karere ka Nyanza Igihembo.
Guverineri Munyantwari Alphonse aha Ushinzwe abikorera mu karere ka Nyanza Igihembo.

Ibiganiro byatanzwe ndetse n’ubutumwa byaganishaga kunoza serivisi z’isora ndetse no kongera imisoro aho umwaka utaha iki kigo giteganya kuba cyinjije, 52% by’amafaranga y’ingengo y’imali igihugu gikoresha, ibi bikaba bigamije gukomeza kwihaza mu bukungu.

Ibi ariko ngo bizagerwaho mu gihe cyose abasora bakwirinda magendu, kumenyekanisha imisoro, byose bigakorwa hakoreshwa imashini zabugenewe zigezweho ziwzi ku izina rya EBM Electronic Billing Machine mu magambo arambuye y’icyongereza.

Abayobozi batandukanye hamwe na komiseri mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro RRA.
Abayobozi batandukanye hamwe na komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’amajyepfo akaba n’umuyobozi wungirije w’uru rwego mu ku rwego rw’igihugu, avuga mu izina ry’abasora yashimye uburyo imikorere hagati y(abacuruzi na RRA igenda neza ariko anasaba ko hari ibyarushaho kunozwa birimo no kudahanwa bihanukiriye mu gihe umucuruzi ataguze cyangwa ngo akoreshe neza imashini itanga inyemezabuguzi.

Uyu muyobozi yagaragaje ko RRA kitagomba kwihutira guhana kurusha kwigisha kuko kinagomba kumva ko iyi gahunda ari nshya ku buryo igomba kwigishwa buhoro buhoro kandi ko bigaragara ko igenda yumvikana.

Abikorera mu karere ka Muhanga, baserukanye igikombe bahawe n'umukuru w'igihugu.
Abikorera mu karere ka Muhanga, baserukanye igikombe bahawe n’umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Inkoni ihana igufa ntihana ingeso byaba byiza ko ibihano bikaze byagabanuka kukohaba abakoresheje nabi n’abirengagije nkana gukoresha iyi mashini bahanwa kimwe.”

Ibindi abasora biganjemo abaucurzi basaba ko byahinduka harimo ko imodoka ya RRA itajya ihagarika abacuruzi ibasaba inyemezabwishyu, gusubiriza ibibazo byaganiriwe ku gihe, ndetse no kunoza uburyo abacuruzi bato bajya basoreshwa ku bicuruzwa batumiza hanze.

Abasora n'abaturage bari bitabiriye umunsi w'abasora mu Ntara y'amajyepfo.
Abasora n’abaturage bari bitabiriye umunsi w’abasora mu Ntara y’amajyepfo.

Asubiza kuri ibi bibazo comiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Richard Tusabe, yavuze ko byose bigiye kwigwaho abacuruzi bakigishwa kurusha guhanwa kandi ko n’ubundi bahana uwananiranye nyuma yo kumwandikira, ndetse no kumuganiriza ku makuru agaragara.

Umuyobozi wa RRA avuga ko ibihano bizaganirwaho bikagabanuka, “Twafashe ingamba zo kwigisha kurusha guhana, bitabujije ko bishoboka ko iri tegeko ryazaganirwaho hakagira ibihinduka hakurikijwe n’ubundi inama muhora mutugira kandi ibintu bigahinduka.”
Ku bijyanye n’umusoro fatizo wa 5% akiri menshi ku bacuruzi bakiri bato, batumiza ibintu hanze, ngo biterwa na gahunda yo kongera umusoro, ariko ko hari gukorwa uburyo bwo kugaragaza neza abacuruzi bagomba gusora n’abadakwiye gutanga aya mafaranga.

Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo Munyantwari Alpfonse yavuze ko inzego z’ibanze zizakomeza kuba hafi abasora n’ikigo cya RRA mu rwego rwo kongera uukungu bw’igihugu, agira ati, “Tuzarushaho kunoza imikorere mu kurwanya magendu ndetse no kunoza ibijyanye na gahunda zose zatuma abasora batera imbere.”

Usibye gushishikariza abasora gutanga inyemezabwishyu, yemewe uyu muyobozi kandi yibukije n’abaguzi kujya bazaka ku gicuruzwa icyo ari cyo cyose bahashye kuko kutaka iyi nyemezabwishyu, bifasha umucuruzi kunyereza umusoro.

Abasora babaye indashyikirwa mu gusora neza barimo abikorera ndetse n’ibigo bahawe za seritifika z’ishimwe, naho uwbaye uwa mbere mu Ntara yose ari we Centre Saint Andre de Kabgayi akazehemerwa ku rwego rw’igihugu.

Insanganyamatsiko izirikanwa kuri uyu munsi ikaba igira iti, “Inyemezabuguzi, ishingiro ry’umusoro, umusingi w’ibaruramali.”

Amafaranga angana na miliyali 760,9 niyo RRA Kinjije uyu mwaka akaba yariyongereyeho miliyari 109, ugereranyije n’umwaka ushize, muri izi miliyari 12,4 zingana na 2,3% akaba yaraturutse mu Ntara y’amajyepfo honyine. Imashini za EBM nazo ziyongereho kuva ku 1000 zigera ku 5000 uyu mwaka, intego akaba ari ukuzongera kuko ari zo zinoza neza uburyo bwo kwakira no gutanga imisoro.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

amaboko yacu niyo azubaka iki igihugu , kandi mugihugu utanze neza imisoro nawe uba wizeye ko ubuzima bwigihugu muri rusnage bugiye guhinduka, igihugu gikungahaye kubikorwa remero kiba gifite intera ndende kimaze kugeraho

karemera yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

imikoranire hagati yinzego za leta nabaturage mu Rwanda bumaze kugera kurwego rushimishije , ibi brwose turabibona mubikorwa Rwanda revenue authority ir muri izo nzego zikorana hafi na hafi nabaturage turayishima cyane

kalisa yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

imisoro niwo musingi w;iterambere ku buryo igihugu gitera imbere gishingiye kuri wo, twitabire kuwutanga rero tutawunyereza

munana yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka