Rwimiyaga: Ubucuruzi bw’inkoni bumaze kubageza kuri byinshi

Mu gihe mu karere ka Nyagatare kugendana inkoni babibuzanyaga kuko byafatwaga nka kimwe mu byateza urugomo, mu isoko ryo mu murenge wa Rwimiyaga ho hari abafashe icyemezo cyo kwihangira umurimo mu gukora no gucuruza inkoni.

Umwe mu bategarugori umaze imyaka irindwi akora iki gikorwa, avuga ko bitamutera isoni kugegena izo nkoni, ngo kuko bimurinda gusabiriza mu baturanyi be, akanabasha kubonera abana ibikoresho by’ishuri.

Isoko rya Rwimiyaga ho mu karere ka Nyagatare rirema buri wa mbere w’icyumweru. Usibye ibicuruzwa nk’imyenda, ibiribwa, inkweto n’ibindi bimenyerewe mu yandi masoko, iri ryo rifite agashya ko gucururizwamo inkoni zikunze kwitwaza na benshi kubera impamvu zitandukanye.

Abitwa Rutikanga John na Saidati bacuruza inkoni muri iri soko. Bemeza ko ubu bucuruzi bubafitiye akamaro, dore ko ngo banafite isoko rikomeye muri aka gace, ibi bikagaragazwa n’uko ahacururizwa izi nkoni uhasanga abaguzi benshi bazicagura.

Rutikanga Yohani na Saidati, bavuga ko usibye kuba inkoni ifite umumaro munini, iri no mu muco w’Abanyarwanda kuva na kera, dore ko yakoreshwaga mu bintu bitandukanye.

Zimwe mu nkoni zicuruzwa mw'isoko rya Rwimiyaga.
Zimwe mu nkoni zicuruzwa mw’isoko rya Rwimiyaga.

Bamwe mu bo Kigali Today yasanze bagura izi nkoni, bayitangarije ko inkoni atari iyo gukubita abantu cyangwa gukoreshwa ibikorwa by’urugomo, ahubwo ari kimwe mu bikoresho ushobora kwifashisha mu mirimo itandukanye irimo no kuragira amatungo.

Abacuruza inkoni mu isoko rya Rwimiyaga bafite ubuhanga bwo kuzitunganya nko kuzigegena hejuru ku mutwe bagasigaho kore (Super Glue) kugira ngo bazirinde kwiyasa, bakanazisiga amavuta atuma zibengerana.

Aba bazicuruza ngo barateganya gushinga uruganda ruciritse kugira ngo batange imirimo ku rubyiruko, bashingiye ku byo bigejejeho, dore ko inkoni imwe igura hagati y’amafaranga 500 na 1500 y’u Rwanda.

Usibye inkoni zifashishwa mu kuragira amatungo, banakora izo kwitwaza ku bageze mu zabukuru, zikaba zinagaragara nk’umurimbo.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka