Nyaruguru: Ubucuruzi bw’imisambi butunze benshi

Umusambi ni kimwe mu bikoresho byafatwaga nk’ingenzi mu Rwanda rwo hambere. Uretse kuba barawuryamagaho, ari naho hava izina “umusaswa”, barawiyorosaga, bakawicaraho, bakawanikaho imyaka ndetse bakanawushyinguramo abapfuye.

Uko iterambere ryagiye riza, ibikoresho biwusimbura byariyongereye imifariso iragurwa, abantu biyorosa ibiringiti n’amashuka, hakorwa intebe zo kwicaraho, naho gushyingura hifashishwa amasanduku.

Nyamara ariko n’ubwo iterambere ryaje, bamwe mu batuye mu karere ka Nyaruguru baracyaboha imisambi yaba iyo kwicaraho, ndetse n’iyo gutegura mu minsi mikuru. Si ibi gusa kuko ngo hari n’abakisasira imisambi badafite ubushobozi bwo kugura imifariso, cyangwa se n’abayifite bakabanza gusasa umusambi ubundi bakarenzaho umufariso.

Ubucuruzi bw'imisambi bufatiye runini ababukora mu karere ka Nyaruguru.
Ubucuruzi bw’imisambi bufatiye runini ababukora mu karere ka Nyaruguru.

Ibi bituma hari bamwe mu babyeyi bakuze ndetse n’abakobwa bakiri bato baboha imisambi bakajya kuyigurisha mu masoko anyuranye abera muri aka karere.

Mu gasantere ka Ndago hamwe mu haremera isoko rikomeye muri aka karere ka Nyaruguru, Kigali Today yaganiriye n’abacuruzi b’imisambi bayitangariza ko ubu bucuruzi bubabeshejeho, n’ubwo ngo kuboha iyi misambi babikora mu masaha y’ikiruhuko.

Umukecuru Uwimana Godelive akomoka mu murenge wa Munini. Avuga ko kuva kera akora akazi ko kuboha imisambi akayigurisha ikamuha amafaranga akikenura. Ikindi ngo ni uko yabashije kujya mu kimina kandi ko amafaranga atanga mu kimina ayavana mu bucuruzi bw’imisambi.

N'ubwo iterambere rikataje abaturage ntibabura gukenera imisambi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
N’ubwo iterambere rikataje abaturage ntibabura gukenera imisambi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uretse n’ibi ariko, uyu mukecuru avuga ko iyo yashoye imisambi abasha kugura ibikoresho akeneye mu rugo, ndetse ngo akaba yanasagura amafaranga akayahahisha ibyo kurya adafite.

Ati ”ubusanzwe iyo nazanye imisaswa yanjye nkagira Imana isoko rikaba ryiza bakangurira, ngura isabune, nkagura umunyu wo guteka, isoko ryaba ryabaye ryiza nkaba nakwikuriramo n’agapira cyangwa agatambaro ko mu mutwe, byaba byagenze neza kurusha nkakuramo n’ikiro cy’ibishyimbo nkagitahana ntagombye gusaba umugabo”.

Umukobwa Uwamariya Clarisse w’imyaka 17, nawe aboha imisambi akayigurisha. Avuga ko kuboha imisambi bimurinda gusaba ababyeyi buri kintu akenera kuko bimwe ngo abasha kubyibonera abikesheje iyi misambi.

Agira ati ”iyo nagurishije neza mbasha kwibonera amavuta, nkibonera umwambaro ntibibe ngombwa ko ndushya ababyeyi babinshakira”.

Uyu mukobwa ngo hari ibyo adasaba ababyeyi kubera ubucuruzi bw'imisambi.
Uyu mukobwa ngo hari ibyo adasaba ababyeyi kubera ubucuruzi bw’imisambi.

Icyakora aba bacuruzi b’imisambi bavuga ko bigoye cyane kubona ubwatsi bubohwamo imisambi ari bwo bita “urukangaga”, kuko ngo ubusanzwe ruboneka mu bishanga kandi ibishanga byinshi bikaba byaratunganyijwe ngo bihingwemo.

Bavuga ko kubona urukangaga bibasaba kuzinduka bakajya ahantu kure hari ibishanga bitaratunganywa, ubundi bakirirwayo bashaka urukangaga bakaza gutaha bwije.

Umwe muri bo agira ati ”ni ukuzinduka ugateka ibijumba ukabishyira mu mufuka, ubundi ukagendaaa.. ukajya gushaka aho buri batarahinga. Ubundi ukirirwa iyo ubushaka, warangiza ukabuhonda, warangiza ukabwanikaaa ugategereza ko bwumuka kugira ngo butaza kukuvuna ubwikoreye, ubundi ugahambira ugataha”.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru bagura iyi misambi bavuga ko n’ubwo iterambere ryaje, imisambi batazayireka kuko ari igikoresho kidashobora gucika mu Rwanda kubera akamaro kawo.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAKOZE Nanjye nduwaho muri nyaruguru mubyukuri abo bantu babonewe nkinkunga yamahugurwa yo kuboha imikeka byarushaho kubagirirara umumaro dore ko nibyo bikangaga kubibona bitaborohera!MURAKOZE

BUHOROBUHORO vincent yanditse ku itariki ya: 4-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka