Gisagara: Barasabwa kongera umusaruro kugira ngo bahaze isoko rishya bungutse

Abaturage b’umurenge wa Mugombwa ahamaze amezi 9 hashyizwe inkambi y’impunzi z’Abanyekongo, barasabwa kongera umusaruro w’ubuhinzi kugirango babashe guhaza isoko bungutse.

Mu isoko ry’ahitwa mu Kabuga ka Mugombwa muri uyu murenge wa Mugombwa, niho bamwe mu Banyekongo ibihumbi birindwi bacumbitse mu nkambi ya Mugombwa bahahira ibyunganira ibigori n’ibishyimbo bahabwa mu nkambi.

Bimwe mu byo bakunze guhaha ni ibitoki, umuceri n’ibijumba. Aba banyekongo bavuga ko ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe byazamutse.

Ngo bagereranyije n’igiciro abatuye uyu murenge bababwira ko cyariho mbere y’uko bahagera, kuri ubu ngo nk’ibijumba byikubye kabiri, ibitoki byo ngo mu gihe hariho n’igihe byaburaga abaguzi bigapfa ubusa, ubu na byo ngo birahenda kuko bavuga ko igitoki kitatekerwa abantu batatu inshuro ebyiri kigura byibura amafaranga 1500.

Jacques Rukundo umwe muri aba baturage ati « Birahenda cyane ibyo kurya mu isoko, kandi byose byahindutse ngo tugeze hano, byose byagiye byikuba kabiri, nk’ibijumba umufungo twageze aha ugura amafaranga 100 ubu ugura 200, kandi tujya tunabibura ku buryo mbona bidahagije».

Inkambi y'Abanyekongo yubatswe mu murenge wa Mugombwa yatumye ibicuruzwa ku masoko biba bicye.
Inkambi y’Abanyekongo yubatswe mu murenge wa Mugombwa yatumye ibicuruzwa ku masoko biba bicye.

Abaturage bari basanzwe bacuruza ibiribwa binyuranye byera aha mu murenge wa Mugombwa, bavuga ko bitewe no kuza kw’izi mpunzi, abarangura ibiribwa babaye benshi. Ibi ngo byatumye ibiribwa bigabanuka kuko ababikeneye basa n’aho babiruta ubwinshi.

Nyiraneza Gatarina ati «Abaguzi babaye benshi, abacuruzi barangura nabo babaye benshi ku buryo ibintu basigaye babihenda kuko bidahagije ndetse ubona ubwinshi bw’abantu buruta ibibasha kuboneka».

Nkurunziza Ange ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mugombwa, asanga kuba aba bantu bariyongereye mu murenge wabo ari amahirwe kurusha uko byagaragara nk’ikibazo.

Aha Nkurunziza, akaba asaba abahinzi kongera umusaruro w’ubuhinzi kugira ngo bashobore guhaza iri soko rishya bungutse bityo nabo babone amafaranga yatuma barushaho kwiteza imbere.

Ati « Icyo dusaba abaturage ni ugushishikarira kongera umusaruro w’ibihingwa byabo kugirango bihaze bahaze n’isoko kandi babashe kubona amafaranga biteze imbere».

Umurenge wa Mugombwa ni umurenge weramo urutoki, ibishyimbo n’umuceri. Imboga nazo ni bimwe mu bikenerwa n’izi mpunzi, bityo abatuye uyu murenge bakaba basabwa gushyira imbaraga muri ubu buhinzi bwose.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubu twagize amahirwe yo kwakira aba bavandimwe bahunze reka tubafashe kubaho neza kandi dukomeze dusangire ibyo dufite kuko ubu buzima barimo sibo babwiteye

cyamatare yanditse ku itariki ya: 8-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka