Gatebe: Aborozi ngo ntibanyuzwe no kubuzwa kugurisha amata yabo hanze y’umurenge

Aborozi b’inka bo mu murenge wa Gatebe mu karere ka Burera, batangaza ko babangamiwe no kuba babuzwa kujya kugirisha amata hanze y’uwo murenge aho babaha amafaranga menshi kurusha ayo bahererwa mu murenge wabo.

Aba borozi bavuga ko bari basanzwe n’ubundi bakusanyiriza hamwe amata yabo hanyuma imodoka ikaza kuyatarwa ariko kuri litiro imwe y’amata bakabaha amafaranga 110 gusa.

Ngo nyuma baje kubona irindi soko ry’amata yabo mu karere ka Gicumbi maze ngo bigira inama yo kujya bayakusanya bakayajyana kuri iryo soko ngo kuko ho babaha amafaranga 150 kuri litiro imwe y’amata.

Aba barozi bavuga ko ariko batangiye kujya bajyana amata yabo kuri iryo soko rishya nyuma bamwe mu bagize ishyirahamwe ry’aborozi mu murenge wa Gatebe barababuza; nk’uko Misago Jean Claude abisobanura.

Agira ati “Ntabwo bari kutwemerera ko ayo mata tuyajyana. Bari kudutangira ndetse bagashaka no kuyatwambura. Bo baravuga ngo amata ntagomba kuva mu murenge…”.

Aborozi bo mu murenge wa Gatebe bavuga ko bakusanyaga amata yabo mu bicuba imodoka ikaza kuyatwara litiro imwe babaha amafaranga y'u Rwanda 110 gusa igiciro bavuga ko ari gito.
Aborozi bo mu murenge wa Gatebe bavuga ko bakusanyaga amata yabo mu bicuba imodoka ikaza kuyatwara litiro imwe babaha amafaranga y’u Rwanda 110 gusa igiciro bavuga ko ari gito.

Undi mworozi witwa Mugabarigira agira ati “Ugura amata mu kagari kacu bamuhagaritse ngo najye kugura amata muri Gicumbi kubera ko uwa mbere amata atari kuyabona, kubera ko atanga igiciro gikeya.”

Undi nawe witwa Rubanzabigwi Boniface agira ati “Uwo muntu nayaduhe (amafaranga) arebe ko tuyamwima (amata)…uriya ari kutwima amafaranga twayajyana (amata) ahubwo akarakara. Ariko rero kumbwira ngo gurisha (amata ku) 100 abandi bari kugirisha 130 cyangwa 140 sibakwemerera.”

Abagize ishyirahamwe ry’aborozi bo mu murenge wa Gatebe bavuga ko kujya kugurisja amata hanze u’umurenge wabo bitemewe ngo kuko bafite undi uza kuyabagurira. Ikindi kandi ngo bituma n’abandi borozi bigumura nabo bashaka kujya kugurisha amata yabo hanze y’umurenge.

Munyarubibi Jean Pierre, umunyamabanga nshibwabikorwa w’umurenge wa Gatebe, avuga ko abo borozi bajya kugurisha amata hanze y’umurenge ari abataba mu ishyirahamwe kandi basabwa kuribamo.

Agira ati “Ubu aho turi muri iki gihe abantu bose bagomba kwishyira hamwe kuko abishyize hamwe nta kibananira. Hari koperative z’abacunda (bakusanya amata). Uwo we (ugurisha amata ku ruhande) arashaka gukora rero anyuze ku ruhande.

Ikusanyirizo ry'amata riri mu murenge wa Cyanika rigiye kugirwa uruganda rutunganya ibikomoka ku mata.
Ikusanyirizo ry’amata riri mu murenge wa Cyanika rigiye kugirwa uruganda rutunganya ibikomoka ku mata.

Iyo abantu batari muri koperative ntabwo dushobora kubagenzura, ntabwo dushobora kubakurikirana, ntabwo dushobora kumenya uko bakora, nta nubwo dushobora kumenya ingano y’umukamo w’amata umurenge wacu ufite.”

Nubwo uyu muyobozi abisobanura gutya ariko bamwe mu borozi bo mu murenge ayobora bagaragaza ko badashimishwa no kuba bahendwa ku mata yabo. Bamwe muri abo borozi bavugaga ko babona umukamo mwinshi ukabapfira ubusa kubera kubura aho bagurishira amata y’inka zabo.

Niyo mpamvu ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako karere bagiye babashakirwa isoko ry’amata kuburyo no mu murenge wa Cyanika hubatswe ikusanyiririzo ry’amata rigiye kugirwa uruganda rutunganya ibikomoka ku mata.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka