Burera: Umwuga w’ubumotari winjiza amafaranga ariko ubamo ingorane zikomeye

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’abamotari bo mu kerere ka Burera, batangaza ko n’ubwo umwuga wabo ubafasha kwinjiza amafaranga ariko bajya bahuriramo n’ingorane zikomeye, rimwe na rimwe zitewe n’imiterere y’aho bakorera cyangwa se abagenzi batwaye ntibabishyure nk’uko babyumvikanye.

Aba bamotari bavuga ko bakunze guhura n’ingorane zitandukanye nk’imihanda y’ibitaka iterera kandi irimo amakorosi yo muri ako karere ituma bakoresha amavuta y’ibinyabiziga menshi bikaba byabagusha mu gihombo, ndetse hakaba n’igihe iyo mihanda ituma bakora impanuka.

Ingorane ihangayikishije kuruta izindi ariko ngo ni nk’igihe umumotari atwaye umugenzi yamugeza aho ajya akanga kubahiriza amasezerano bagiranye mbere yo gutangira urugendo, nk’uko Hakizimana Patrick, umwe mu batwara abagenzi kuri moto abivuga.

Agira ati “Hari igihe utwara umuntu wamugeza iyo agiye akavaho (kuri moto) akiruka cyangwa se akaguteraho amahane avuga ati ‘nakwishyuye’ cyangwa se agahindura igiciro mwavuganye! Ibyo rero twebwe turemera tugahomba kubera ko dusa nk’aho ntaho twarega. Iyo ugiranye ikibazo n’umugenzi ubura aho umurega kubera ko na none umutwara utazi aho aturuka aho ariho”.

Rimwe na rimwe ngo bajya batwara abagenzi ntibubahirize amasezerano bagiranye.
Rimwe na rimwe ngo bajya batwara abagenzi ntibubahirize amasezerano bagiranye.

Aba bamotari kandi bavuga ko usanga mu masaha ya mu gitondo nta bagenzi baba baboneka baba bicaye bategereje ko mu masaha ya ni mugoroba aribwo baza gukorera amafaranga.

Akarere ka Burera kagizwe ahanini n’imihanda y’ibitaka uretse umuhanda wa kaburimbo wa Musanze-Cyanika unyura mu mirenge ya Gahunga, Rugarama na Cyanika yo muri ako karere.

Kuva mu gace ujya mu kandi muri ako karere akenshi hitabazwa moto kuko imodoka zitwara abagenzi zizwi ku izina rya twegerane zihakora ari nke. Izo twegerane zihagarara mu masantere amwe n’amwe zikarindira abagenzi bazuzura hashize amasaha nk’atatu ku buryo umugenzi ushaka kwihuta yaba yakererewe.

Gusa ariko kuba umuhanda Base-Butaro-Kidaho ugiye gushyirwamo kaburimbo bizoroshya ingendo mu karere ka Burera bityo amamodoka atwara abagenzi yiyongere.

Abamotari batangaza ko umwuga wabo ubafatiye runini

N’ubwo rimwe na rimwe bajya bahura n’ingorane mu kazi kabo ka buri munsi, abamotari bahamya ko umwuga bakora wabateje imbere ku buryo batawureka.

Abamotari bo muri santere ya Kidaho usanga nta bagenzi bafite mu masaha ya mu gitondo.
Abamotari bo muri santere ya Kidaho usanga nta bagenzi bafite mu masaha ya mu gitondo.

Bimenyimana Théoneste avuga ko buri cyumweru atanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu mu kimina abamo, ku buryo mu kwezi ashobora kwizigamira amafaranga ibihumbi 20 yakuyemo ayo kurya mu rugo ndetse n’ayo yandi atanga mu kimina.

Bamwe mu bamotari bavuga ko kubera uburyo uwo mwuga utanga amafaranga batangiye kuwukora mu myaka yatambutse nta n’ibyangombwa byo gutwara moto bafite, maze bagahora bacungana na Polisi.

Kuva aho baboneye ibyo byangombwa ngo byatumye barushaho kuwukora ntacyo bishisha bituma babona inyungu bibumbira mu makoperative ndetse n’ibimina by’amafaranga runaka batanga buri cyumweru.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka