Urugomero rwa Nyabarongo ngo ruraba rwuzuye mu mezi atatu

Abubaka urugomero rwa Nyabarongo ruherereye ahitwa Mushishiro mu karere ka Muhanga baremeza ko mu mezi atatu urwo rugomero ruzaba rwuzuye kandi ngo ruzabaganya ibibazo byo kubura umuriro kwa hato na hato.

Uru rugomero nirumara kuzura neza ruzatanga umuriro ungana na megawati 28 z’umuriro w’amashanyarazi ziyongera ku zindi 110 u Rwanda rusanzwe rufite, bizagabanura ubukana bw’ikibazo cyo kubura amashanyarazi mu Rwanda; nk’uko bitangazwa na Bosco Mugabo, ushinzwe gukurikirana imirimo yo kubaka uru rugomero n’umushinga w’amashanyarazi wa Nyabarongo.

Kimwe mu bice bigize urugomero rwa Nyabarongo.
Kimwe mu bice bigize urugomero rwa Nyabarongo.

Urugomero rwa Nyabarongo nirwuzura ngo ruzaba arirwo rwa mbere runini mu Rwanda kandi rutanga umuriro mwinshi ugereranije n’izindi zisanzwe zihari, kuko ruzatanga amashanyarazi agera kuri 25% by’amashanyarazi yose asanzwe aboneka m Rwanda hose.

Uru rugomero ngo rumaze hafi amezi abiri rwararangiye, ariko ngo bari mu mirimo ya nyuma irimo gukinga imiryango yo munsi mu rugomero, kurangiza gufunga amamashini neza ndetse no gusuzuma ibintu bike.

Mugabo atangaza ko mu mezi atatu umuriro uturuka mu rugomero rwa Nyabarongo uzaba wabonetse.
Mugabo atangaza ko mu mezi atatu umuriro uturuka mu rugomero rwa Nyabarongo uzaba wabonetse.

Mugabo avuga ngo mu mezi atatu gusa iyi mirimo izaba yarangiye yose amashanyarazi akomoka kuri uru rugomero agatangira akaboneka.
Umuriro w’amashanyarazi uzatangwa n’uru rugomero uzayoborwa mu muyoboro wa EWSA uri ahitwa Kirinda, ku bilometero 27 uvuye aho urugomero rwubatswe.

Bwana Mugabo avuga ko umuyoboro uzatwara ayo mashanyarazi nawo wamaze kuzura 100% n’imirimo y’igeragezwa ry’ibikoresho biri kuri poste ya Kirinda byararangiye ku buryo ukwezi kwa kane kurangira bikora nta kibazo.

Imashini zizajya zitanga amashanyarazi zamaze gutunganywa.
Imashini zizajya zitanga amashanyarazi zamaze gutunganywa.

Ubundi byari biteganijwe ko uyu mushinga uzakorwa mu mezi 45 kuko umushinga watangiye mu kwezi kwa Gicurasi 2009, ugomba kurangira mu kwezi kwa Werurwe 2013. Ubu hamaze kwiyongeraho amezi 14. N’ubwo igihe umushinga wagombaga kumara cyiyongereye ariko ngo amafaranga yarutanzweho ntiyigeze arenga yari ateganijwe.

Kubaka uru rugomero ni umushinga watwaye miliyoni 97.7 z’amadorali, hatabariwemo ayo kwimura abaturage baruturiye. Muri aya, ngo harimo miliyoni 17.7 zatanzwe na Leta y’u Rwanda naho izindi 80 zatangwe nk’inguzanyo n’imwe mu mabanki yo mu gihugu cy’Ubuhinde.

Amapoto azatwara umuriro uzava mu rugomero rwa Nyabarongo nayo yamaze kubakwa.
Amapoto azatwara umuriro uzava mu rugomero rwa Nyabarongo nayo yamaze kubakwa.

Bimwe mu byatumye uru rugomero rutinda kuzura ngo ni ukwimura abaturage igihe bashakaga aho bazakorera, ndetse no gutwara ibikoresho byinshi byavaga hanze y’u Rwanda ndetse no kubigeza aho urugomero ruri kubakwa nk’uko Mugabo abivuga.

Uru rugomero rwubatswe n’ikigo cy’abanyamahanga ariko ngo hari Abanyarwanda boherejwe mu gihugu cy’u Buhinde kwiga iby’uko ruteye n’ubumenyi mu kubaka no gusana izi ngomero ku buryo igihe rwazaramuka rugize ikibazo rwazajya rusanwa n’abo Banyarwanda bitagombye kugarura abo banyamahanga barwubatse.

Icyuma gipima umuriro cyashyizwe ku rugomero rwa Nyabarongo.
Icyuma gipima umuriro cyashyizwe ku rugomero rwa Nyabarongo.
Bimwe mu byuma bigize imashini nini zikoze urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo.
Bimwe mu byuma bigize imashini nini zikoze urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka