Uburengerazuba: Guverineri mushya yasuye ibikorwa bitandukanye mu karere ka Nyabihu
Umuyobozi mushya w’intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas, ari gusura no kugenzura uko akarere ka Nyabihu gahigura imihigo kasinyanye na Perezida wa Repubulika, igikorwa amazemo iminsi ibiri kuva kuwa 24/03/2014.
Guverineri Mukandasira n’abo bari kumwe muri iki gikorwa baranatanga inama zatuma gahunda zose uturere tugomba gusohoza zihuta kurusha ho kandi zigakorwa neza mu nzego z’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, kurwanya isuri no guhuza ubutaka, imibereho myiza y’abaturage, iterambere ry’ibikorwa remezo n’ibindi.
Aho madamu guverineri yasuye amaterasi y’indinganire atunganywa ku buso bwa hegitari 500 mu murenge wa Rambura, yashimiye ko hategurirwa igikorwa cyo kuzatuburirwaho imbuto y’ibirayi izafasha abaturage kubona imbuto nziza, bakarushaho guhinga heza harwanije isuri.
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba kandi yeretswe ibindi bikorwa by’iterambere mu mirenge imwe n’imwe ya Nyabihu aho mu murenge wa Karago yeretswe uburyo harwanijwe isuri ku misozi miremire igize uyu murenge, ikaba n’icyogogo cy’ikiyaga cya Karago cyagize amateka mabi mu myaka mike ishize bitewe n’isuri yari yarakibasiye.
Amaze kwihera amaso ikiyaga cya Karago, guverineri Mukandasira yishimiye uko cyasubiranye, asaba ko hakorerwa ibindi bikorwa by’iterambere nk’ubukerarugendo no kuhubaka hoteli kuko yazamura ubukungu bw’akarere.
Abayobozi b’akarere bavuze ko bamaze igihe babitekerezaho, ariko hakaba hagikusanywa ibitekerezo n’ababa abashoramari ngo bazahasure bashyireho gahunda ihamye yo kuhateza imbere no kuhabyaza inyungu.
Umuyobozi w’intara yasuye kandi ibigo by’amashuri aganira n’abarezi n’abanyeshuri ku buryo barushaho kunoza imirimo yabo, abarimu n’abanyeshuri bagasohoza inshingano zabo baniteganyiriza ibyabateza imbere.
Muri uru rugendo, umuyobozi w’intara yasuye imirenge 10 muri 12 igize akarere ka Nyabihu, ashima uko imihigo yeswa anajya inama ku bikorwa bikwiye gushyirwamo ingufu ngo birusheho kugenda neza nko gufata neza imihanda, kwihutisha ibikorwa by’amaterasi , kwita kuri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Mu karere ka Nyabihu, guverineri yasuye n’urugomero rwubakwa ku mugezi wa Giciye ruzatanga amashanyarazi angana na Megawati 4.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari, madamu Mukaminani Angela yashimye inama bahawe n’umuyobozi w’intara, cyane cyane ko yabijeje ko bazafatanya muri gahunda zose akanabakorera ubuvugizi ngo akarere gakomeze gatera imbere.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|