Rwamagana: Abirukanwe muri Tanzania ngo bamaze kubona ubwiza bw’u Rwanda

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania batangaza ko kuba mu Rwanda rwababyaye bibereka ko u Rwanda ari rwiza koko ngo kuko Abanyarwanda bakomeje kubereka urukundo rwa kivandimwe no kubafasha gutura neza.

Ibi byatangajwe na bamwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzania bubakirwa amazu yo guturamo mu mudugudu wa Kabeza, mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Munyiginya ho mu karere ka Rwamagana, ubwo tariki ya 28/06/2014, bafashwaga kubakirwa amazu bazaturamo mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kw Kamena, ukana uri no muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye.

Urubyiruko rwakoranaga imbaraga mu guterura icyondo no kurobeka izi nzu.
Urubyiruko rwakoranaga imbaraga mu guterura icyondo no kurobeka izi nzu.

Uyu muganda wari ugamije guhoma amazu yubakiwe imiryango itatu y’Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania ndetse no kubumba amatafari azubaka ibikoni byayo, witabiriwe n’abaturage bigaragara ko ari benshi bo mu murenge wa Munyiginya ndetse n’urubyiruko rugera kuri 200 rwibumbiye mu Runana rw’Urungano rwaturutse mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, rwari rumaze iminsi ibiri mu biganiro byateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.

Ku Banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania bavuga ko uyu muganda ubereka ubumwe n’ubwiza bw’u Rwanda rwababyaye, nk’uko byatangajwe na Ntaganda Emmanuel wubakiwe inzu muri uyu mudugudu.

Umuganda wari urimbanyije. Aba bazungu na bo bakataga icyondo cyo kurobeka inzu zubakirwa iyi miryango itatu y'Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.
Umuganda wari urimbanyije. Aba bazungu na bo bakataga icyondo cyo kurobeka inzu zubakirwa iyi miryango itatu y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.

Ntaganda yagize ati “Ndumva nishimye cyane birengeje kuko banyubakira inzu nzabamo. Ndumva ndi mu ijuru kuko nta kindi nakubwira! Kubona Abanyarwanda bangana batya baza kumfasha, n’imodoka zingana zitya, binyeretse ko kuba mu [Rwanda] rwanyu rwababyaye ari akarusho, ntabwo arikimwe n’aho nabaga muri Tanzania. Ibyo nari mfite bigaragaye ko byari iby’ubusa, byari ibyabo koko nk’uko bakabitwaye, ariko binyeretse ko u Rwanda ari rwiza.”

Urubyiruko na rwo ngo rubona umuganda nk’ikimenyetso cy’ubumwe, kwigira no kwihesha agaciro; bityo ngo urubyiruko rukwiriye kubona ubwiza u Rwanda rufite kandi bagaharanira kurugira rwiza kurushaho, nk’uko byahamijwe na Kayirangwa Denise na Habineza Sam Joseph bari mu runana rw’urungano.

Nyuma y'umuganda, abaturage bashyizeho morale ari benshi mbere gato yo kumva ibiganiro.
Nyuma y’umuganda, abaturage bashyizeho morale ari benshi mbere gato yo kumva ibiganiro.

Mu biganiro byatanzwe nyuma y’uyu muganda, biganisha kuri gahunda y’isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abaturage b’umurenge wa Munyiginya ndetse n’urubyiruko muri rusange ko kwibohora gukwiriye gushingira ku guhindura imyumvire kuko ari ibyo bituma abantu babana neza, bagatsinda ubukene n’amacakubiri kugira ngo bakomeze kubaka u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yasabye abaturage ko mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rumaze rwibohoye, bakwiriye gukomeza guharanira ubumwe, kugera ku ntego biyemeje no gukorera mu mucyo ndetse no gutekereza mu buryo bwagutse kandi bakirinda uwo ari we wese washaka gusenya ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney, yasabye abaturage kwibohora bahindura imyumvire ikaba myiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney, yasabye abaturage kwibohora bahindura imyumvire ikaba myiza.
Abapolisi na bo bifatanyije n'abandi baturage mu muganda.
Abapolisi na bo bifatanyije n’abandi baturage mu muganda.
Bahererekanyaga icyondo ku murongo.
Bahererekanyaga icyondo ku murongo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka