Rulindo: Abakobwa bafashwa n’umushinga wa AGI ngo bafite ibibazo byo kubona akazi nyuma yo kwiga

Bamwe mu bakobwa bafashwa n’umushinga AGI (Adolescent Girls Initiatives) bakomoka mu karere ka Rulindo barashima ubumenyi bahabwa n’uyu mushinga ku bijyanye n’imyuga ariko ngo baracyafite ibibazo by’uko barangiza kwiga ntibabone akazi bityo ngo ugasanga ubumenyi bahawe nta cyo bubamarira.

Aba bana b’abakobwa bavuga ko bamaze no kugera ku rwego rushimishije mu bijyanye n’imyuga itandukanye irimo ububoshyi, ubukorikori, guteka n’ibindi bakaba babyigira mu kigo cyigisha imyuga cya Shyorongi.

Ibi ariko ngo usanga hari bamwe muri bagenzi babo barangiza kwiga ntibigire icyo bibamarira kuko n’ubundi bigumira mu buzima bubi bahozemo kubera kubura akazi kandi bafite ubumenyi. Ikibazo cyo kubura akazi ahanini ngo kiboneka mu bize ibijyanye no guteka.

Aba ni bamwe mu biga guteka bafashwa na AGI.
Aba ni bamwe mu biga guteka bafashwa na AGI.

Nababwiriki Riziki yagize ati “Ikibazo dufite ni uko turangiza kwiga tukabura akazi ugasanga nta cyo bitumariye, ariko ubundi ibi bintu ni byiza kuko byadukuye mu muhanda no mu bibazo bitandukanye.”

Nkusi Callixte, umuyobozi w’ikigo kigisha imyuga cya Shyorongi aba bana bigiramo we avuga ko iki kibazo gihari ariko ngo bagerageza kubagira inama zo kwihangira imirimo no kwibumbira mu makoperative kuko ari byo byazabafasha kubasha gukoresha ubumenyi bahabwa kandi bukabagirira akamaro.

Yagize ati “Mu bushobozi bw’ikigo tubagira inama yo kwibumbira hamwe bakihangira imirimo, tunabafasha kubona amasitaje n’ubwo biba bihenze. Kuba bafite iki kibazo cyo kubona akazi byo ni byo, ariko tubakorera ubuvugizi mu mushinga AGI kandi twizera ko bazabyigaho bakabafasha kuko byaragaragaye ko abarangiza bahura n’icyo kibazo”.

Biga n'ubukorikori.
Biga n’ubukorikori.

Umushinga wa AGI ufasha abana b’abakobwa bahuye n’ibibazo byo gucikiriza amashuri kubera ibibazo bitandukanye birimo kuba barabyariye iwabo bakiri bato n’ibindi ukaba ubigisha imyuga itandukanye ijyanye no guteka, ubukorikori n’ibindi. Mu karere ka Rulindo uyu mushinga ukorera mu mirenge itatu ari yo Shyorongi, Bushoki na Kinihira.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka