Rubavu: Uwahejejwe inyuma n’amateka atunze moto abikesha FPR

Ubwo ubuyobozi bw’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu karere ka Rubavu bwamurikaga ibyo bagejeje ku baturage mu mwaka wa 2013, hagaragaye uwasigajwe inyuma n’amateka umaze kugera ku rwego rushimishije abikesha RPF-Inkotanyi.

Uwamahoro Jackeline ubu utunze moto yemeza ko yafashijwe kuva mu bukene, avuga ko ashima RPF-Inkotanyi kuko yashoboye guteza imbere abasangwabutaka nyuma y’imyaka myinshi bari barasigajwe inyuma.

Uwamahoro avuga ko nyuma ya Jenoside yari atuye muri nyakatsi ndetse abana batabona ibyo kurya, ariko kubera gahunda yo guhuriza abagore mu bimina n’amakoperative yashoboye gushyirwa mu bandi yigishwa gukora, ubu afite moto, inka, inzu irimo amashanyarazi n’abana bariga nta kibazo, akavuga ko ubuzima bwe bwose azahora ashyigikiye RPF-Inkotanyi ku byiza yagejeje ku Banyarwanda kuko Atari we wenyine wafashijwe.

Uwamahoro abajijwe niba iterambere acyesha RPF-Inkotanyi ryarageze ku bandi, avuga ko nta wahejwe uretse abagifite imyumvire kandi nabo begerwa, akavuga ko ubu kwitwa abasigajwe inyuma n’amatega bamaze kubirenga.

Abaturage bishimira ko RPF ibacungira umutekano bagashobora kwiteza imbere.
Abaturage bishimira ko RPF ibacungira umutekano bagashobora kwiteza imbere.

Ubuyobozi bw’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu karere ka Rubavu butangaza ko hari byinshi bwagejeje ku baturage birimo kubaka ibigo nderabuzima hamwe no kongera ibikorwa remezo kugira ngo bashobore kugira imibereho myiza.

Bimwe mu bikorwa abanyamuryango bishimira birimo kuba bakomeje gucungirwa umutekano mu gihe umwaka wa 2013 wari umwaka ukomeye kuri bo bitewe n’ibisasu byagwaga mu karere kabo bivuye muri Congo, hiyongeraho kubarinda abashaka guhungabanya umutekano bari mu burasirazuba bwa Congo baturanye n’akarere ka Rubavu.

Nubwo abaturage bavuga ko ibyakozwe ari byinshi, ngo haracyakenewe kongera ibikorwa mu gufasha abaturage gutera imbere, muri byo harimo gukomeza kwegereza ibikorwa remezo abaturage, gushishikariza abaturage gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo bashobore kubona amafaranga, kurwanya ruswa n’akarengane hamwe no guteza imbere imiyoborere myiza.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, avuga ko uretse ibyagenzweho ngo bagikomeje urugamba rwo gukomeza guteza imbere Umunyarwanda kugira ngo yumve ko afite agaciro ko kuba Umunyarwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka