Nyuma y’amezi abiri babonye amashanyarazi ngo bavuye mu icuraburindi barajijuka

Abaturage bo mu mirenge ya Bungwe, Gatebe, na Kivuye, ho mu karere ka Burera, batangaza ko nyuma y’amezi abiri bagejejweho umuriro w’amashanyarazi ubuzima bwabo bumaze guhinduka.

Ngo usibye kuba waratumye bava mu mwijima bakajijuka ngo wanatumye hari n’indi mirimo inyuranye batangiye gukora ibinjiriza amafaranga aho ndetse ngo hari na serivisi basigaye babonera hafi kandi mbere barajyaga kuzishakira kure y’aho batuye.

Abaturage bo muri iyo mirenge bavuga ko batangiye gucana umuriro w’amashanyarazi kuva mu mpera z’umwe kwa 05/2014. Kuva icyo gihe bamaze kubona akamaro k’amashanyarazi ngo kuburyo aho batuye habaye mu mujyi.

Aha ni muri santere ya Kivuye. Abaturage bahamya ko aho amashanyarazi ahagereye bajijutse ndetse n'imirimo yabo irushaho kubahesha inyungu.
Aha ni muri santere ya Kivuye. Abaturage bahamya ko aho amashanyarazi ahagereye bajijutse ndetse n’imirimo yabo irushaho kubahesha inyungu.

Fatako Silas agira ati “Twari turi mu icuraburindi kubera ko nta tumanaho twagiraga, cyane cyane nko gushyira umuriro mu matelefone ngo tubashe kuvugana n’abantu, ariko umuriro umaze kuhagera ndumva twarishimye cyane”.

Sengiyumva Tharcisse yungamo ati “(Tutarabona amashanyarazi) ntacyo twari tumaze. Ariko ubu duteye imbere kubera ayo mashanyarazi ubu abantu bashyira umuriro muri telefone ku mazu ayo ariyo yose. Iyo amashanyarazi yageze ahantu za mudasobwa zirakora, za telefone zigakora, abantu bakaboneraho kujijuka, hari abatari babona imipira (football) ubu bari kuyireba.”

Usibye kuva mu icuraburindi ndetse no kujijuka ngo umuriro w’amashanyarazi watumye hari n’abihangira imirimo ngo ndetse n’abari basanzwe bayifite irushaho kugenda neza bakabona inyungu.

Amashanyarazi ngo yatumye bihangira umurimo wo gusudira byorohereza abubatsi kubona inzugi z'ibyuma hafi.
Amashanyarazi ngo yatumye bihangira umurimo wo gusudira byorohereza abubatsi kubona inzugi z’ibyuma hafi.

Ishimwe Moses n’abandi basore babiri bafite “salon de coiffure” aho bogosha abantu batandukanye muri santere ya Kivuye, mu murenge wa Kivuye. Avuga ko kuva aho amashanyarazi ahagereye basigaye babona inyungu ngo kuko mbere bakoreshaga umuriro wa batiri z’imodoka inyungu ikaba nke.

Agira ati “Tutari twabona umuriro twakoreshaga batiri, noneho ubwo amafaranga twacaga abakiliya: twabacaga 300. Noheo umuriro uje, tubogoshera 200 (Frws). Aho tubona inyungu ni aho umuriro waziye: (nkoresha batiri) nabonaga nk’inyungu ya (ibihumbi) bibiri.

Ariko ubu noneho umuriro twishyura nka (ibihumbi) bibiri tukawukoresha nk’ukwezi ugasanga turi kunguka, turi kuyakuba kabiri”.

Akomeza avuga ko bakora akazi ko kogosha ku munsi w’isoko gusa, ku wa mbere no ku wa kane.

Aba basore bavuga ko kuva aho baboneye umuriro w'amashanyarazi basigaye babona inyungu kurusha mbere bakoresha umuriro wa batiri z'imodoka.
Aba basore bavuga ko kuva aho baboneye umuriro w’amashanyarazi basigaye babona inyungu kurusha mbere bakoresha umuriro wa batiri z’imodoka.

Ngo batarabona amashanyarazi bakoraga urugendo rw’ibilometero bagiye gushyirisha umuriro muri izo batiri z’imodoka. Ngo icyo gikorwa cyose cyabatwaraga amafaranga ibihumbi bitatu. Ngo akaba ariyo mpamvu babona inyungu nke ku munsi.

Ikindi ngo ni uko n’abubaka inzu basigaye babona aho bagurira inzugi z’ibyuma kuko hari abihangiye umurimo wo gusudira. Ngo mbere izo nzugi bazitumizaga i Kigali zikahagera zihenze cyane.

Aba baturage ariko bavuga ko nubwo bagejejweho amashanyarazi ngo siko hose mu mirenge yabo yahageze. Bakaba bifiza ko naho ataragera yahagera kugira ngo iterambere rigere kuri bose.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwizeza abo baturage buvuga ko aho amashanyarazi ataragera muri ako karere, azahagera bidatinze kuko hari amafaranga bemerewe na Leta azakora icyo gikorwa.

Abanyaburera bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi babarirwa mu kigero cya 12%.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka