Nyamagabe: Kuba u Rwanda rwarabohowe byatumye yiteza imbere

Mukabarinda Marie Paul, umugore wo mu karere ka Nyamagabe, aratangaza ko nyuma y’uko u Rwanda rubohowe abagore bagahabwa ijambo byamuhaye urubuga rwo gukora akiteza imbere, akaba amaze kugera ku ntera ishimishije atari kugeraho iyo rutabohorwa.

Mukabarinda wahoze akora akazi k’uburezi yari amazemo imyaka itanu atangaza ko nyuma yo kwibohora kw’igihugu ndetse hakajyaho ubuyobozi bugira inama abaturage, yahawe inyigisho zo kwihangira imirimo biciye mu itorero ry’abarimu bityo akumva ko agomba kuzishyira mu bikorwa.

Ati “Twagiye mu itorero ry’abarimu baratwigisha numva izo nyigisho ziramfashe. Navuye mu itorero numva ko ngomba kubishyira mu bikorwa kandi ko ntagomba gucika intege ngo ni uko ndi umugore”.

Nyuma yo gufata icyemezo cyo kuba rwiyemezamirimo muri 2009, Mukabarinda yagannye koperative yo kubitsa no kugurizanya “Umwalimu Sacco” asaba inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 350 atangira agurisha imbaho, aza kubivaho akagura amashyamba akibajishiriza imbaho akagurisha ndetse akanakoramo ibikoresho binyuranye akabigurisha.

Uko yagiye yishyura inguzanyo ye neza ngo byatumye ikigo cy’imari bakorana kimugirira icyizere kigenda kizamura inguzanyo kimuha ubu akaba ageze ku rwego rwo gusaba inguzanyo ya miliyoni 30, ndetse akaba yaranaguye imishinga agatangira gupiganira amasoko akanashora imari mu bijyanye n’amahoteri.

Mukabarinda Marie Paul ahamya ko iyo u Rwanda rutabohorwa atari kugera aho ageze ubu.
Mukabarinda Marie Paul ahamya ko iyo u Rwanda rutabohorwa atari kugera aho ageze ubu.

“Nageze ubwo njya mu masoko haba ku karere no muri ONG ntangira kujyenda ntera imbere, mfite sitasiyo nkodesha na Kobil, mu karere ka Gisagara mpafite hoteri nayo niyubakiye, mfite imodoka nditwara, ndumva njyeze ku rwego rwaba rushimishije,” Mukabarinda.

Iyo u Rwanda rutaza kubohorwa Mukabarinda avuga ko nta mugore wari kugera aho ageze ubu kuko abikesha ubuyobozi bugira inama abaturage babwo kandi bukababa hafi kugira ngo biteze imbere, bitandukanye cyane n’ubuyobozi bwa mbere yo kwibohora bwagejeje u Rwanda mu kaga bwanakandamizaga umugore.

Ati “(umugore) Ibyo ntiyari kubigeraho kuko nta n’ijambo yabaga afite. Kandi ikindi twari dufite ubuyobozi bubi butari gutuma ashobora no gutera imbere. Urumva ibyo bitekerezo nabigize kubera nagize inama nziza z’abayobozi bakamba hafi, noneho bigatuma ibitekerezo byanjye bikura”.

Abagore ngo ntibakwiye kwisuzugura kuko bafite imbaraga kandi bashoboye, bakayoboka ibigo by’imari bakareba ko byose bishoboka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka