Nyamagabe: Imihigo 86 % yeshejwe ku kigero kirenga 90%

Kuva kuri uyu wa mbere tariki 14-16/07/2014, itsinda risuzuma uko imihigo y’umwaka wa 2013-2014 yashyizwe mu bikorwa riri mu karere ka Nyamagabe rigamije kureba uko aka karere kashyize mu bikorwa imihigo kasinyanye n’umukuru w’igihugu.

Muri uyu mwaka w’imihigo urangiye, akarere ka Nyamagabe kari gafite imihigo 100 igabanyije mu nkingi enye za guverinoma y’u Rwanda, kuzamura ubukungu bikaba byari byihariye imihigo 56, guteza imbere imibereho myiza bikagira 25, naho imiyoborere myiza n’ubutabera bikagira imihigo 19.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, atangaza ko imihigo yose uko ari 100 bari bafite bayishyize mu bikorwa kandi ku kigero gishimishije dore ko imyinshi iri ku kigero cyo hejuru ya 90 ku ijana.

Abakozi b'akarere mu isuzuma ry'imihigo y'umwaka wa 2013-2014.
Abakozi b’akarere mu isuzuma ry’imihigo y’umwaka wa 2013-2014.

Ati “imihigo yose twayikozeho kandi mu buryo bugaragara, hari iyo twesheje hejuru ya 90 ku ijana ndetse muri yo imyinshi ni ijana ku ijana. N’indi kandi nayo ntabwo twavuga ko ikiri hasi, harimo ibikorwa biba bisaba ubukangurambaga cyane, cyangwa igikorwa remezo gishobora kuba kitarangiriye igihe ngo kigere ku ijana ku ijana, ariko ni ibikorwa no mu mwaka dutangiye tuzakomeza gukora”.

Mu mihigo 100 akarere ka Nyamagabe kari gafite harimo 86 kesheje ku kigero cyo hejuru ya 90 ku ijana, imihigo umunani igerwaho ku kigero kiri hagati ya 80 na 90 ku ijana, naho imihigo itandatu ijya munsi ya 80 ku ijana.

Mu mihigo iri munsi ya 80 ku ijana harimo iyo kongera ubuso buhinzeho ibirayi n’ingano no kongera umusaruro hakoreshejwe inyongeramusaruro, kubaka isoko rishya rijyanye n’igihe mu mujyi wa Nyamagabe, kubaka ibiro by’akarere ka Nyamagabe, ndetse no kwishyuza inguzanyo zatanzwe muri gahunda ya VUP.

Asobanura zimwe mu mpamvu zatumye iyi mihigo cyane cyane ijyanye no kubaka isoko rigezweho n’ibiro by’akarere idindira, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yatunze agatoki ba rwiyemezamirimo n’ibyangombwa bisabwa ngo ahagiye kubakwa isoko hegurirwe abikorera byatinze kuboneka.

Kubaka isoko rya Kijyambere mu mujyi wa Nyamagabe ni umwe mu mihigo yasigaye inyuma.
Kubaka isoko rya Kijyambere mu mujyi wa Nyamagabe ni umwe mu mihigo yasigaye inyuma.

“Umuhigo wo kubaka isoko rya kijyambere dufatanya n’abikorera twagiye tugira inzitizi zijyanye no kuzuza ibisabwa. Kugira ngo igikorwa kive mu mutungo bwite w’akarere kijye mu w’abikorera bisaba inzira ndende, navuga ko ari cyo cyatindije uwo muhigo ariko ubu byararangiye twaranatangiye,” Umuyobozi w’akarere.

Akomeza agira ati “nko ku muhigo twabaga dufite duteganya kugera ku ijana ku ijana ariko rwiyemezamirimo akadutenguha, aho navuga ni nko ku nyubako y’akarere kuko n’ubwo ijanisha rishimishije ariko aho twifuzaga siho twageze”.

Muri iri suzuma ry’uko imihigo yeshejwe, abakora isuzuma bahise bigabanya mu matsinda aho bamwe bagiye kuganira n’abaturage ku buryo babona imihigo, abandi bagasigara bareba raporo z’uko imihigo yashyizwe mu bikorwa.

Biteganijwe kandi ko abakora isuzuma bazanaganira n’inzego z’ubuyobozi zinyuranye, abafatanyabikorwa ndetse bakazajya no gusura bimwe mu bikorwa biri mu mihigo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abo bayobozi ba nyamagabe turabashima ariko nibashake
uko umuriro w,amashanyarazi ndetse n,umuhanda byagera mu murenge
wa mugano kuko iheze mu bwigunge.

alias yanditse ku itariki ya: 15-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka