Ngororero: Minisitiri Habineza Joseph arasaba abaturage kwigira ntibasabirize

Nyuma y’uko agarutse muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse agasubizwa Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ambasaderi Minisitiri Joseph Habineza, wanagizwe intumwa ya Guverinoma mu guha inama no kunganira mu karere ka Ngororero yifatanyije n’abatuye aka karere mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama 2014, aho yasabye abaturage kwigira aho gutegereza abandi.

Minisitiri Habineza Joseph yabwiye abaturage b’akarere ka Ngororero ko aje kwifatanya nabo mu kwihutisha iterambere ryako kandi ko adakunda abantu bahora biyita abakene bagategereza inkunga cyangwa bagahora mu maganya kandi ibisubizo biri iwabo.

Yagize ati “mubyo abandi bashakamo ibisubizo ku bibazo mubabaza cyangwa ibyo mubasaba , byose bituruka hano iwanyu. Kuki mwe ubwanyu mutabikoresha mu kwishakira ibyo bisubizo?. Njye sinkunda abantu badakora ahubwo bagasabiriza kandi bafite amaboko”.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abaturage nyuma y’umuganda wo gutunda amabuye azakoreshwa mu kubaka ikiraro kizahuza imirenge ya Muhororo, Bwira na Gatumba kinyuze mu kirere kubera imigezi ikunze gusenya ibiraro ikabuza abaturage guhahirana no kugenderana.

Nubwo ibikorwa byo kubaka iki kiraro byahawe sosiyete yitwa yitwa Bridges to Prosperty, Minisitiri Habineza yavuze ko kuhatanga umuganda ari ukwerekana ko icyo gikorwa cyari gukenewe cyane, kandi buri wese akumva ko uruhare rwe mu kucyubaka rukenewe inkunga zikaza nyuma.

Ijambo rya Minisitiri Habineza Joseph ryakanguye bamwe mu baturage bahise biyemeza guhagurukira umurimo no kuzamuka mu bukungu ndetse bakihatira no kugirira igihugu akamaro mbere yo kugisaba inkunga, nkuko babitangaza.

Abaturage kandi basabwe kubanza kwita ku buzima bwabo bishyura ubwisungane mu kwivuza bitarenze kuwa 30.09.2014, itariki ntarengwa yashyizweho na minisiteri y’ubuzima. Abatuye akarere ka Ngororero bakaba bariyemeje kuzaba aba mbere mu kubahiriza iri bwiriza.

Minisitiri Habineza yanasabye abaturage bitabiriye umuganda gukunda siporo, gusigasira umuco wo pfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, harimo kugira no kugirwa inama hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira umwiryane n’amacakubiri uko yaba ameze kose.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka