Ngororero: Atunzwe n’ubucuzi gakondo akanenga ababusuzugura

Muhayimana Aimable utuye mu kagari ka rususa, umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero ukora akazi ko gucura ibikoresho bitandukanye ku buryo bwa gakondo, avuga ko akazi ke kamuha amafaranga amutunze akagaya abasuzugura akazi ako ariko kose igihe kemewe kandi gatunze nyirako.

Muhayimana w’imyaka 28, avuga ko amaze imyaka ibiri gusa yigishijwe uyu mwuga yawigishije n’umugabo witwa Uhoraningoga Pierre we ufite imyaka 47 we uwumazemo imyaka 21. Ubu uwo musore amaze kugera kuri byinshi mu iterambere abikesha uyu mwuga.

Muhayimana avuga ko yishimiye akazi ke kandi agaya abasuzugura akazi.
Muhayimana avuga ko yishimiye akazi ke kandi agaya abasuzugura akazi.

Muhayimana avuga ko bitamworoheye kwiyumvamo uyu mwuga kubera ko abasore bagenzi be bamusekaga bavuga ko ibyo arimo atari umwuga ukwiye gukorwa n’umusore. Gusa ngo abonye ko abuze akandi kazi, yiyemeje gukora ako kazi.

Ubu uyu musore avuga ko yamaze kubaka inzu nziza ateganya kuzashakira mo umugore ndetse yanamaze kugura inka ebyiri zirimo imwe azakwa ndetse akaba anafite ibindi bikorwa akesha ubucuzi bwe. Muhayimana avuga ko ibintu acura bigurishwa mu masoko atandukanye yo mu karere ka Ngororero ndetse hakaba n’abaza kubigurira iwe.

Bimwe mu bikoresho Muhayimana akora bikunzwe ni ibikoreshwa mu buhinzi.
Bimwe mu bikoresho Muhayimana akora bikunzwe ni ibikoreshwa mu buhinzi.

Muri ibyo avuga ko ibikunzwe cyane ari ibikoresho by’ubuhinzi nk’amasuka na za rasoro n’udufuni duto akanakora n’ibyuma by’amagare bitandukanye ubu bifite isoko.

Uyu musore ubu avuga ko asanga yaramaze gusiga mu majyambere abamubuzaga gukora uwo murimo kandi akaba yiteguye ku wukomeza ndetse no kwimurira ubucuzi bwe ahubatswe agakiriro mu murenge wa Ngororero.

Uyu musore kandi ngo aniteguye gufasha urundi rubyiruko rwamwegera rukeneye ubumenyi muri aka kazi, kandi akabigisha ku buntu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akazinakazi ahubwomuduhe ukotwatwavuganawe nimudufashe murakoze

bunani yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka