Ngororero: Abaturage batanga 30% by’ingengo y’imari y’akarere

Imibare yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero igaragaza ko ku ngengo y’imari yako abaturage bagiramo uruhare rusaga gato 30% by’imari yose ikoreshwa, kubera ibikorwa bakomeje kongera bituma bagira uruhare mu kuzamura akarere kabo.

Umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi Birorimana Jean Paul, agaragaza ko mu myaka ine ishize, aka karere kakoresheje ingengo y’imari ingana na miliyari 52 zose hamwe. Kuri aya mafaranga, abaturage batanze uruhare rungana na miliyari 16, zingana na 30,7% by’imari yose yakoreshejwe.

Icyicaro cy'akarere ka Ngororero.
Icyicaro cy’akarere ka Ngororero.

Uyu mukozi akomeza avuga ko uko imyaka igenda ikurikirana ari nako uruhare rw’abaturage rugenda rwiyongera.

Ibi biterwa ahanini n’imirimo mishya ivuka cyane cyane iyinjiza imisoro mu karere n’ibikorwa remezo nk’imihanda, amasoko, amashanyarazi n’ibindi no gukurura abashoramari muri aka karere.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere Mazimpaka Emmenuel avuga ko iceyerekezo bafite ari “kwigira”, kandi ngo birashoboka kuko aka karere gakataje mu kugabanya ubukene no gushakira imirimo abaturage.

Abayobozi b’imirenge igize aka karere nabo bakaba bashimirwa ko bavuguruye uburyo bwo kwakira amahoro y’abaturage agenewe akarere, ubu imirenge ikaba yinjiza amafaranga mu kigega cy’akarere kuburyo hari imirenge igeza kuri miliyoni 35 ku mwaka, ibitari bisanzwe muri aka karere.

Gusa hari bamwe mu batuye aka karere bakivuga ko bugarijwe n’ubukene ngo haracyari n’abasora binuba kubera ko bavuga ko basoreshwa amafaranga menshi adahuye n’ibikorwa byabo mu mirenge. Aba ahanini ni abasora bato nk’abacururiza mu masoko n’abafite ibicuruzwa bikeya.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka