Musanze: Abaturage barashima ingabo kubera ko zifite ishyaka ryo kubateza imbere

Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki bashima imikorere n’imyitwarire y’ingabo z’igihugu aho zifatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere, bishimangira ko bafite inyota yo guteza imbere igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.

Umusaza w’imyaka 64 yagize ati: “Aba bantu ni abantu beza badukunda bifuza ko dutera imbere tukabaho, nkarya nkaryama nkagira umutekano, ibyo rwose byanshimishije.”

Undi muturage yunzemo avuga ko bishimye cyane kuba ingabo ziza gufatanya na bo mu bikorwa bitandukanye kandi mbere nta muturage wegeraga umusirikare ariko ubu barasabana maze bakanabagira inama. Ngo ingabo za Leta ya Habyarimana zahutazaga abaturage bababona bagakizwa n’amaguru.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere, ngo ubu bufatanye hagati y’ingabo n’abaturage mu bikorwa by’amaboko bishimangira ko abantu bose bafite ishyaka ryo kubaka igihugu cyabo kugira ngo gitere imbere; nk’uko umuyobozi w’akarere, Mpembyemungu Winnifride abisobanura.

Ati “Binakangura abaturage kubona ko hari aho bahuriye n’abasirikare...bakumva bose dufatanyije kubaka igihugu cyacu tugamije iterambere ariko rinashingiye ku mutekano”.

Mu muganda bakoze kuri uyu wa 20/06/2014, ingabo z’igihugu n’abaturage basibye ibyobo byacuwemo ibumba mu gishanga cya Rusenge mu Murenge wa Gashaki mu rwego rwo kubungabunga icyo gishanga kigakorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi.

Umuyobozi wa brigade ya 305 ikorera mu turere twa Musanze na Burera, Col. David Ngarambe yabwiye abaturage ko icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo n’abaturage nabyo ari kubungabunga umutekano kuko abaturage bakennye nta mutekano baba bafite.

Agaruka ku iterambere ry’igihugu, yibukije ko Abanyarwanda ari bo bafite mu minwe yabo iterambere ry’u Rwanda aho agira ati: “Ikintu tugomba guhora tuzirikana nk’Abanyarwanda ni uko nta munyamahanga uzaza kutwubakira igihugu cyacu nitwe ubwacu tuziyubakira igihugu cyacu.”

Mu gihe muri iki cyumweru cyahariwe ingabo ahandi hazubakwa ibigo nderabuzima by’intango bigera kuri 500 mu gihigu cyose, mu Karere ka Musanze bazibanda kubungabunga ibidukikije no gutunganya imiyoboro y’amazi ava mu birunga agasenyera abaturage.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka