Musanze: Abaturage ba Gataraga barasaba ubuyobozi kubaha amazi meza

Abaturage bo mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze bafite ikibazo cy’amazi, barasaba ubuyobozi kubagoboka bakabona amazi meza kuko bakoresha ibiroha bavoma muri parike y’Ibirunga.

Iki kibazo cy’amazi kiri mu tugari twa Mudakanwa, Murago na Rungo ihana imbibi na parike y’ibirunga. Mu gihe cy’imvura bavoma amazi y’imigezi itemba ariko mu gihe cy’izuba irakama bakavoma amazi atari meza muri parike.

Umutesi Yvonne wo mu Kagali ka Murago agira ati: “Dufite ikibazo cy’amazi, tuvoma ibirohwa bya Mudakanwa. Ibiroha bikamuka mu mucanga ni byo tuvoma.”

Umuturage Girimbabazi Gaspard na we ati: “Kuri iri zuba, imigezi itemba yarakamye none ahantu hasigaye amazi ni mu ishyamba muri parike, ubwo rero iyo tugeze muri parike kubera ubusugire bwa parike abagaride baratubuza ariko turagenda tukavoma kubera abantu benshi, amazi turayatobanga tukavoma n’ibirohwa ”.

Ayo mazi babona ni yo banywa, batekesha ndetse bakoresha mu mirimo y’isuku yose; nk’uko babishimangira. Nubwo bajya gushaka amazi muri parike, ngo bajyayo bikandagira bafite ubwoba bwo gukubitana n’imbogo nazo zishaka amazi zikabagirira nabi. Barasaba ubuyobozi gushakira umuti icyo kibazo vuba.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, wagejejweho icyo kibazo, yasabye akarere kugishyira mu byihutirwa.

Ati: “Twasanze hari utugari dutatu tutagira amazi mu Murenge wa Gataraga, twemeje ko tuba prioritaires, akarere kakagishyira mu mihigo, kakagiha budget, Wash project ikazabafasha kugira ngo abaturage ba hano babone amazi.”

Nubwo hari icyo kibazo, muri rusange akarere ka Musanze kaza ku isonga mu kugira amazi meza nk’uko ibarura rusange rya 2012 ribigaragaza, ngo abasaga 80% by’ abaturage babona amazi meza mu gihe mu gihugu 72% by’Abanyarwanda ari bo bagerwaho n’amazi meza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka