Muhanga: Gusaza n’ubuto bw’ibiro by’akarere bikomeje kuba ikibazo

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bukomeje kugira ikibazo gikomeye cyo gukorera mu nyubako y’ibiro by’aka karere ishaje kandi ntoya ugereranije n’umubare w’abayikoreramo.

Umuyobozi w’aka karere, Yvonne Mutakwasuku avuga ko bikwiye ko iyi nyubako yavugururwa kandi ikanongerwa kuko ibingamye mu mikorere ya buri munsi. Ngo hari igihe usanga abakozi bamwe bagiye basangira ibiro kandi badakora ibintu bimwe.

Mutakwasuku kandi agaruka ku kibazo cy’isakaro ry’inyubako bakoreramo kuko isakaje amabati ya fibrosima bivugwa ko atera indwara ya kanseri; akaba ari nayo mpamvu leta iri gushishikariza ko aya mabati yavanwa ku nyubako zose ariho.

Aka karere ntikarabona uko gakuraho aya mabati ndetse na palafo ubwayo ikaba ikozwe nayo. Ibi bikaba ngo bigora akarere kuko ngo bikagora gushishikariza abaturage gukuraho aya mabati kandi nako kakiyafite.

Bahagurukiye ikibazo cy’abakozi babo bahora babacika bakigira ahandi
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga aratangaza ko hari umuti uramye batangiye gushaka ngo abakozi badamomeza kubacika. Zimwe mu mpamvu nyamukuru atanga zirimo ko aka karere gatuye ku muhanda ugera mu mujyi wa Kigali mu gihe gito cyane.

Akenshi ngo abakozi baba basimbukiye muri uyu mujyi mukuru kureba ahandi hari imirimo yisumbuye kuyo bakoraga. Iyo bayibonye ngo nta kuzuyaza bahita bigendera.

Ibi byose bishingiye ahanini ku kibazo cy’imishahara mito ugereranije n’iyo bagenzi babo bafite amashuri amwe baba bahembwa mu yindi mirimo.

Ikindi kibazo gikomerera abakozi muri aka karere ni uko bavunika cyane ugereranije n’abakora mu tundi turere tutari duke mu gihugu kuko aka karere ngo gateye nabi cyane bigatuma imvune ku bakozi ziyongera.

Uyu muyobozi ariko avuga ko nubwo aba bakozi bakunze kubacika ngo nta kibazo cy’imibanire kigaragara muri aka karere kuko ngo baba bafite ubusabane butuma buri mukozi yishyira akizana ndetse anarushaho gukunda akazi akora.

Mu gukemura iki kibazo kimaze igihe kitari gito ari ingutu muri aka karere, bashyizeho koperative ihuza abakozi bo muri aka karere babishaka kugirango ibe ahandi hantu bashobora kwinjiriza amafaranga badategereje gusa umushahara.

Mutakwasuku avuga ko iyi koperative ari igisubizo kirambye kuri iki kibazo kuko ngo bamaze gugira abanyamuryango basaga ijana kandi ngo n’amafaranga angana na miliyoni 60 akaba amaze kuyinjiramo.

Nibura ku kwezi umukozi ashobora guhabwa inguzanyo y’amafaranga angana na miliyoni maze akaba yagira icyo akora cyamuteza imbere.
Iyi koperative ishobora kuba igisubizo hatagize igihinduka.

Mutakwasuku Ati: “mu myaka ibiri tugize izi miliyoni zose, mu yindi ibiri nta wuzaba agishaka akazi ahandi”.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NASHAKE IBINDI AVUGA RWOSE NAHO UBUNDI BYAMUYOBEYE.IBIRO SIBYO BIKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE!BAKOMEZE UMUCO WO KWIYAKIRA GUSA WABOKAMYE UBUNDI BICECEKERE BIRIRE AGAFARANGA KA LETA ABATURAGE DUKOMEZE TUHAGWE.AKARERE SE GATEYE NABI HARAKO YIKORERA NTAGENDA MW’IJIPE.ESE HAFI AHA MURI NYAMABUYE NTA BIBAZO BIHARI?NTA KOERATIVE YITWA CT MUHANGA YATWAYE CASH Z’ABATURAGE NUBU NTACYO BABIKORAHO KUKO AMAFARANGA AFITWE N’ABABAMBARI BABO IMYAKA ITATU IRASHIZE BAREBERA.MUTABARE MUHANGA AHUBWO MUYIHE AMARASO MASHYA.

KIGINGI yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

IMANA ibafashe ntimuzabe nka kamonyi yakoze ikimina cy’abakozi kigahinduka akarima ka S.E W’AKARERE NA NYOBOZI YE bakoragamo uko bashatse none fr yacu barayahejeje!

Macari karame yanditse ku itariki ya: 21-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka