Leta y’u Rwanda yihaye inshingano yo gufasha ba rwiyemezamirimo – Minisitiri Kanimba

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba avuga ko imwe mu nshingano ntakuka leta y’u Rwanda yihaye ari ugushyiraho politiki zorohereza ba rwiyemezamirimo bashaka gushora imari ya bo mu mishinga itandukanye mu Rwanda.

Ibi yabivuze tariki 03/11/2014 ubwo yatangizaga amahugurwa ari ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no guhanga umurimo, Global Entrepreneurship Training (GET) ari kubera mu ishuri rya IPRC-Kigali.

Aya mahugurwa ari guhabwa abanyeshuri bagera ku 120 bo mu mashuri makuru atandukanye yo mu Rwanda. Ni gahunda isanzwe ikorwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kuva mu mwaka wa 2007mu rwego rwo kwigisha cyane cyane urubyiruko kugira ngo rumenye uburyo rushobora kubyaza umusaruro amahirwe arukikije mu guhanga umurimo.

Minisitiri Kanimba avuga ko Leta y'u Rwanda yihaye inshingano ntakuka yo guha ubufasha bwose bushoboka ba rwiyemezamirimo.
Minisitiri Kanimba avuga ko Leta y’u Rwanda yihaye inshingano ntakuka yo guha ubufasha bwose bushoboka ba rwiyemezamirimo.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yashimye abayategura kuko bagana mu cyerekezo cya leta y’u Rwanda cyo guhugura Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye kuri gahunda ya hanga umurimo, yibutsa ko leta y’u Rwanda yaguriye amarembo uwo ari we wese wifuza gushora imari ye mu Rwanda kandi akoroherezwa ku buryo bugaragara.

Yagize ati “Guverinoma yashyizeho politiki zifasha ba rwiyemezamirimo n’ibigo bito n’ibiciriritse muri rusange, mu rwego rwo kugera ku ntego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 nk’uko biri mu ntego za gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu mu myaka itanu iri imbere. Tuzi neza ko guhanga imirimo bishobora gukemura byinshi mu bibazo akarere gahura na byo, kandi ni ngombwa ko buri muturage yiyumva muri gahunda y’iterambere dushaka kugeraho”.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda isanzwe ifite izindi gahunda zitangirwamo amahugurwa yo guhanga umurimo, ariko ngo gahunda ya GET ifite umwihariko wo kuba amahugurwa atangirwamo atangwa n’abarimu ba kaminuza ya Handong Global University yo muri Koreya y’Epfo, ikaba ifite ubumenyi cyane mu bijyanye no guhanga umurimo, nk’uko Murindahabi Diogene uyobora IPRC-Kigali abivuga.

Abitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko bayitezeho ubumenyi buhagije buzatuma bagira ubushobozi bwo gutegura imishinga ifatika.
Abitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko bayitezeho ubumenyi buhagije buzatuma bagira ubushobozi bwo gutegura imishinga ifatika.

Bamwe mu rubyiruko bakunze kuvuga ko guhabwa amahugurwa kuri gahunda ya Hanga umurimo ubwabyo bidahagije kuko nyuma hasigara indi mbogamizi yo kubona igishoro umuntu aheraho.

Gusa abitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko bayitezeho ubumenyi buhagije buzatuma bagira ubushobozi bwo gutegura imishinga ifatika baheraho bahanga imirimo, kandi ngo nta mbogamizi y’igishoro bafite kuko mu gihe umuntu yateguye umushinga mwiza biba byoroshye kuwubonera abaterankunga, nk’uko bivugwa na Bugingo Idrissa witabiriye ayo mahugurwa.

Agira ati “Ikintu cya mbere dukuramo cy’ingenzi ni ubumenyi ku bijyanye no guhanga umurimo cyane nkatwe b’abanyeshuri tukiri kwiga. Bitewe n’uko ari amahugurwa ari ku rwego mpuzamahanga kandi afite abaterankunga, ushobora gukora umushinga bakawutera inkunga igihe bigaragara ko ari mwiza kandi batwemereye kuba badufasha”.

Aya mahugurwa ari guhabwa abanyeshuri 120.
Aya mahugurwa ari guhabwa abanyeshuri 120.

Aya mahugurwa agenda atangwa mu bihugu bitandukanye bikiri mu nzira y’amajyambere kuva mu mwaka wa 2007, abayasoje bagahabwa impamyabushobozi iri ku rwego mpuzamahanga mu masomo yo guhanga umurimo.

Umuyobozi wa IPRC-Kigali avuga ko nyuma yo kurangiza ayo mahugurwa hazabaho gukurikirana abanyeshuri bari kuyahabwa kugira ngo bishyire hamwe. Ibyo ngo bizatuma babasha guhanga imirimo bifashishije amahirwe leta y’u Rwanda yashyiriyeho Abanyarwanda bashaka kwihangira imirimo, ariko bamwe bakaba batayabyaza umusaruro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubona rwose muri ino myaka yari kugenda hajyaho ingamba nyinshi zo gufasha ba rwiyemezamirimo kandi cyane cyane urubyiriko

Gisabo yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka