Kirehe:Njyanama y’akarere yemeje ingengo y’imari isaga miliyari icyenda

Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe yemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 imaze kuyikorera ubugororangingo ingana na miliyari 9,221,216,881 izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’ iterambere ry’aka karere.

Igishya cyashyizwe muri iyi ngengo y’imari ni amafaranga azagenda ku kurihira abayobozi b’imidugudu yose igize akarere ka Kirehe mu rwego rwo kubashimira no kubereka ko bafite akamaro.

Abahagarariye inama njyanama.
Abahagarariye inama njyanama.

Muri iyi Ngengo y’imari mu bikorwa by’iterambere harimo amafaranga miliyoni 60 azakoreshwa mu gukora igishushanyo cy’umujyi wa Nyakarambi.

Andi akazakoreshwa mu bikorwa remezo nko kongera amashanyarazi mu mirenge ya Nyarubuye na Mushikiri ndetse n’ibindi bikorwa bishingiye ku nkingi enye za guverinoma arizo,imibereho myiza y’abaturage,imiyoborere myiza,ubutaberan’ubukungu.

Erneste Rwagasana, umuyobozi w’inama Njyanama y’akarere ka Kirehe yasabye abajyanama bagenzi be kuba abambere mu gukurikirana ishyirwa mubikorwa by’iyi ngengo y’imari.

Njyanama y'akarere ka kirehe yemeje ingengo y' imari imaze kuyikorera ubugororangingo.
Njyanama y’akarere ka kirehe yemeje ingengo y’ imari imaze kuyikorera ubugororangingo.

Nkuko byasobanuwe ngo aya mafaranga agize iyi ngengo y’imari ava ahantu hatandukanye harimo aturuka mu misoro y’akarere,amafaranga y’abaterankunga hamwe n’inkunga zikomoka mu nzego za Leta.

Umukozi wari uhagarariye Minisiteri y’imari n’igenamigambi yashimiye inama njyanama k’ubw’ingengo y’imari yateguwe, ariko abasaba kuyishyira mu bikorwa kugira ngo babashe gushyikira icyerekezo baba bihaye.

Akarere ka kirehe gahana imbibe n’igihugu cya Tanzania ku mupaka wa Rusumo,aka karere kakaba kari mu turere dushimwa ko turi gutera imbere nyuma yuko kagejejwemo amashanyarazi mu mirenge hakaba haragiye hagaragara iterambere.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi ni byiza, congz to kirehe leaders

kirehe yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka