Kayonza: Inama njyanama y’akarere iri mu mwiherero yiga ku buryo iterambere ryakwihutishwa

Abajyanama bagize inama njyanama y’akarere ka Kayonza kuva tariki 14/08/2014 bari mu mwiherero w’iminsi ibiri, biga uburyo barushaho kwihutisha iterambere ry’ako karere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu buryo bwihuse.

Uwo mwiherero ubaye mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2014/15, bikaba ngo ari igihe cyiza cyo kwisuzuma ngo barebe uburyo bageze ku mihigo bari bihaye umwaka ushize ndetse n’icyo bakora kugira ngo n’indi mihigo biyemeje muri uyu mwaka bazayigereho.

Cyakora ngo igikomeye kurushaho ni uko ari n’umwanya mwiza wo kuganira ku mikoranire hagati y’inzego kugira ngo zuzuzanye mu guteza imbere akarere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, nk’uko Guverineri w’intara y’uburasirazuba Uwamariya Odette yabivuze ubwo yafunguraga uwo mwiherero.

Yagize ati “Uyu mwanya ni uwo kuganira abantu bakareba ibyakozwe neza n’ibitarakozwe neza kugira ngo bikosorwe, ndetse bakanaganira uburyo bakuzuzanya nk’inzego haba urwego rw’inama njyanama, urwa komite nyobozi ndetse n’urw’ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’akarere. Bifasha kugira ngo barusheho kugena icyerekezo cy’aho bashaka kuganisha akarere mu rwego rw’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage”.

Abagize inama njyanama mu mwiherereo wo kureba uko bakwihutisha iterambere ry'akarere.
Abagize inama njyanama mu mwiherereo wo kureba uko bakwihutisha iterambere ry’akarere.

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza, Butera Jean Baptiste avuga ko uwo mwiherero uzafasha abajyanama b’ako karere muri byinshi, cyane cyane mu kuzuza inshingano za bo zo guhagararira abaturage.

Uretse kongera kwibukiranya amategeko agenga abajyanama ngo hazanabaho no kureba ibyihutirwa abaturage bakeneye, kugira ngo bibe ari byo bishyirwa imbere mu ngengo y’imari y’akarere y’umwaka wa 2014/15.

“Kenshi na kenshi bisaba kugira ngo abantu bongere biyibutse, ariko na none abantu bakareba ibyo abaturage bifuza kurusha ibindi tukabijyaho inama kugira ngo ingengo y’imari y’akarere abe ariho tuyerekeza kuko ingengo y’imari y’akarere idashobora gukemura ibibazo byose icya rimwe”.

Umuyobozi w'inama njyanama y'akarere ka Kayonza avuga ko uwo mwiherero ari uburyo bwiza bwo kureba ibyo abaturage bakeneye kurusha ibindi kugira ngo bishyirwe imbere.
Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza avuga ko uwo mwiherero ari uburyo bwiza bwo kureba ibyo abaturage bakeneye kurusha ibindi kugira ngo bishyirwe imbere.

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba yashimye igitekerezo abajyanama b’akarere ka Kayonza bagize cyo kuganira ku iterambere ry’akarere n’uburyo barushaho kwihuta mu guteza imbere abaturage babatoye ngo babahagararire.

Yibukije abo bajyanama ko leta ifite intego yo kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, avuga ko kuba akarere ka Kayonza kari ahantu heza bishobora kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’abagatuye, ari na ho yahereye asaba abo bajyanama gutekereza uburyo babibyazamo andi mahirwe.

“Akarere ka Kayonza kari ahantu heza ku muntu ushaka kujya i Bugande, ushaka kujya muri Tanzaniya n’ushaka kujya mu murwa mukuru w’igihugu, abajyanama bakwiye kureba icyo bakora cyatuma ayo mahirwe akarere kayabyaza umusaruro, byabaha amahirwe y’uko ibyo bakora birushaho kwihuta kandi bikaba byanagera ku isoko mu buryo bwihuse”.

Guverineri w'uburasirazuba yasabye abajyanama b'akarere ka Kayonza gutekereza uko babyaza amahirwe imiterere y'akarere.
Guverineri w’uburasirazuba yasabye abajyanama b’akarere ka Kayonza gutekereza uko babyaza amahirwe imiterere y’akarere.

Umwiherero w’abagize inama njyanama y’akarere ka Kayonza witabiriwe kandi n’umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Fred Mufuruke wanatanze ikiganiro ku ruhare rw’abagize inama njyanama mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta.
Abitabiriye uwo mwiherero baranarebera hamwe icyerekezo nyir’izina baha akarere kugira ngo karusheho kwihuta mu iterambere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko rero ntibigahere mumagambo bijye mubikorwa, rwose hari byinshi usanga mumpapuro ari byiza ariko ugasanga mubikorwa bikagenda biguru ntege, ariko umuyobozi wiburasirazuba ari mubayobozi ubona rwose ko bakora kandi bikagaragarira amaso

kalisa yanditse ku itariki ya: 15-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka