Kanzenze: Imiryango 20 yatahutse mu Rwanda yashyikirijwe isakaro

Imiryango 20 yo mu murenge wa Kanzenze akarere ka Rubavu yashyikirijwe isakaro ry’amabati yo gusakara inzu bizamuriye nyuma yo kugaruka mu Rwanda bavuye mu buhunzi.

Izerimana Patrice, umuhuzabikorwa w’imishinga ikorera muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) yasabye imiryango yashyikirijwe amabati kutayagurisha ahubwo bakubaka inzu zikomeye zizatuma bajya mu buzima busanzwe kandi bagashobora gutera imbere nk’abandi Banyarwanda.

Buri muryango wahawe amabati 42, ibi bikorwa bikaba bije nyuma yo guhabwa ubundi bufasha butuma abatashye mu Rwanda bavuye mu buhunzi bashobora gusubira mu buzima busanzwe, aho bagiye bagenerwa imbuto yo guhinga n’amatungo magufi yo korora byiyongeraho isakaro ryashyikirijwe abatangiye kwiyubakira.

Izerimana Patrice ashyikiriza umwe mu batahutse amabati.
Izerimana Patrice ashyikiriza umwe mu batahutse amabati.

Izerimana yasabye abatashye mu Rwanda bavuye mu buhunzi kudatatanya imbaraga ahubwo gushyira hamwe bagafashya kugira ngo bashobore kugira intambwe bageraho, aho yatanze inama kubashoboye kwiyubakira gufatanya n’abatarashobora kwiyubakira kuzamura inzu kugira ngo nabo bazahabwe isakaro.

Mukarugomwa Immacule ni umwe mu bahawe isakaro akaba avuga ko ubu agiye gutura mu nzu nziza nyuma y’ubundi bufasha yagejejweho akabasha kwizamurira inzu none akaba yahawe isakaro ryo kuyisakara.

Ati “iyo umuntu ari mu buhunzi asa n’ufunze amaso, ariko twageze mu Rwanda dusanga hari amahoro bitandukanye nibyo twabwiwe maze twitabwaho natwe dutangira gukora, nyuma yo gufashwa nkatangira kwikorera, nazamuye inzu none mpawe isakaro, mu minsi iri imbere ndaba ntuye mu nzu yanjye, kandi ndashimira Leta y’ubumwe kuba ishakira ikiza Abanyarwanda.”

Uretse umurenge wa Kanzenze washyikirijwe amabati, iki gikorwa kizagera no ku bandi batuye mu yindi mirenge y’akarere ka Rubavu bazashobora kuzamura inzu, kandi hari gutegurwa igikorwa cyo kubakira imiryango itanu itishoboye muri buri karere.

“Leta y’u Rwanda irashaka gufasha buri munyarwanda kugira ubuzima bwiza, niyo mpamvu mugenda mugezwaho ubufasha butandukanye kugira ngo mugire ubuzima bwiza, nyuma yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe harateganywa no gufasha abatahuka kwiga imyuga kugira ngo bashobore guhanga imirimo itari ubuhinzi kubera ubutaka bwabaye buto,” Izerimana Patrice.

Magene Elizabeti ashimira MIDIMAR kumugezaho isakaro.
Magene Elizabeti ashimira MIDIMAR kumugezaho isakaro.

Ibi bikorwa by’umushinga wo gucyura impunzi no gusubiza abatahuka mu buzima busanzwe ku buryo burambye (Sustainable Return and Reintegration Project) Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), ifatanijemo n’Ihuriro ry’amashi y’Umuryango w’Abibumbye ukorera mu Rwanda (ONE UN) ukorare mu turere dutanu turimo abanyarwanda benshi batahutse kuva 2009.

Hakaba hari na gahunda yo gutangiza ibindi bikorwa mu turere dutanu, intara y’uburengerazuba ikaba iza ku isongo mu kugira umubare munini w’Abanyarwanda batahuka.

Mu turere dutanu uyu mushinga uri gufasha abagenerwabikorwa 1,113 bahawe ubwisungane mu kwivuza; abanyeshuri 577 bahawe ibikoresho by’ishuri; 185 bagenewe isakaro ndetse n’abandi 481bahawe imbuto n’amatungo magufi, mu murenge wa Kanzenze abagenerwa ibikorwa bagera kuri 30.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka