Kamonyi: Hatangijwe ibikorwa bya VUP mu mirenge mishya 60

Ku mirenge 180 isanzwe ikorerwamo gahunda ya Vision 2020 Umurenge Program (VUP), hiyongereyeho indi 60 mu rwego rwo gukura abaturage mu bukene bukabije. Umuhango wo gutangiza iki gikorwa wabaye kuri uyu wa mbere tariki 21/10/2013, ubera mu murenge wa Karama, akarere ka Kamonyi.

Umuhango wo gutangiza iyi gahunda yayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, hasuwe Koperative “Tuve mu bukene banyakarama” ihuje abatishoboye bafashwa na VUP, maze babereka ibikorwa bamaze kugeraho babikesha inkunga bahabwa.

Abagize Koperative “Tuve mu bukene banyakarama” ihuje abatishoboye bafashwa na VUP mu murenge wa Karama mu karere ka Kamonyi.
Abagize Koperative “Tuve mu bukene banyakarama” ihuje abatishoboye bafashwa na VUP mu murenge wa Karama mu karere ka Kamonyi.

Kampire Pelagie, Perezidante w’iyo koperative yasobanuye ko mu myaka ine bamaze babona inkunga ya VUP, amafaranga bahawe mu myaka ibiri ya mbere, buri munyamuryango yabanje kuyikenuza kuko bari bafite ubukene bukabije.

Ngo mu mwaka ushize wa 2012, niho bagize igitekerezo uko ari 242, maze biyemeza gukoresha icyakabiri cy’inkunga bahabwa mu mishinga ibyara inyungu. Bubatse inzu yo gukodesha ifite agaciro ka Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, bakora n’ubworozi bw’inzuki buhagaze Miliyoni 4.

Inzu ya Koperative “Tuve mu bukene banyakarama” bakuye mu mafaranga ya VUP.
Inzu ya Koperative “Tuve mu bukene banyakarama” bakuye mu mafaranga ya VUP.

Ku bw’iyi ntambwe imaze guterwa n’aba bagenerwabikorwa ba VUP mu karere ka Kamonyi, cyane ku bahabwa inkunga y’ingoboka, Dr Mukabaramba arasaba ko ibyo bikorwa byabera urugero n’abandi bagenerwa bagiye gutangirana n’iyi gahunda mu mirenge mishya, maze mu gihe Gahunda izaba yararangiye imiryango yafashijwe igakomeza kwigira.

Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008, nk’uko Dr Mukabaramba akomeza abivuga, mu mirenge 180 yatangiriyemo abaturage bakaba barahinduye imibereho ku buryo mu isozwa rya Gahunda ya mbere y’imaturabukungu (EDPRS1), Abanyarwanda basaga miliyoni bavuye mu bukene.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, asura abafashwa muri gahunda ya VUP mu murenge wa Karama.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, asura abafashwa muri gahunda ya VUP mu murenge wa Karama.

Nta gihe kigenywe iyi Gahunda ya VUP izarangirira kuko intego ya yo ari ugufasha abaturage bari mu bukene bukabije. Ibafasha mu nkingi eshatu zitandukanye, aho hari abo iha akazi mu bikorwa rusange, abahabwa inguzanyo zo gukora imishinga n’abadafite imbaraga zo gukora bahabwa inkunga y’ingoboka.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka