Huye: Hazifashishwa miliyari 12 na miliyoni 641 mu ngengo y’imari 2014-2015

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, ingengo y’imari y’akarere ka Huye izaba miliyari 12, miriyoni 641, ibihumbi 33 n’amafaranga 152. Iyi ngengo y’imari yatowe n’inama njyanama isanzwe y’aka karere ku itariki ya 20/6/2014.

Aya mafaranga azifashishwa mu bikorwa bitandukanye, byaba ibyo gutuma akazi ka buri munsi kagenda neza ndetse no guteza imbere aka karere.

Inama njyanama y'akarere ka Huye yemeje ingengo y'imari 2014-2015.
Inama njyanama y’akarere ka Huye yemeje ingengo y’imari 2014-2015.

Mu bikorwa binini binini aya mamiriyari azakora, harimo kurangiza ibikorwa binini byari byatangiwe nko gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mujyi, haba hagati mu mugi ndetse no mu makaritsiye ya Tumba na Ngoma, kimwe n’umuhanda uva mu Gahenerezo ugana mu Matyazo.

Hazatunganywa imihanda y’ibitaka yo mu bice bimwe na bimwe byo mu cyaro, mu rwego rwo gutuma uduce tw’aka Karere twose tubasha kugenderanirana ndetse n’umusaruro abahinzi borozi babonye ukabona aho unyuzwa ujyanwa ku isoko.

Imihanda y’ahitwa ku Itaba izashyirwamo amatara (eclairage public) kimwe n’ahandi hantu hamwe na hamwe nko ku muhanda uva ku Mukoni ugana ahitwa kwa Bwanacyeye, ndetse no kuva kuri gare nshyashya iri kubakwa kugera mu Gahenerezo.

Iyi ngengo y’imari kandi ngo izasiga amazu ashaje y’abacitse ku icumu batishoboye asanwe. Muri iyi ngengo y’imari kandi, ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi byagenewe miriyoni zisaga 400. Gutera inkunga ikipe ya Mukura na byo byagenewe miriyoni zisaga 70.

Ibi byatumye abajyanama bibaza impamvu ikipe igenerwa amafaranga angana kuriya kandi wenda ishobora kuba itayagaruza, nyamara ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ari byo byagatumye abaturage batera imbere bikagenerwa makeya.

Basobanuriwe ko ariya mafaranga agenerwa ikipe ya Mukura ari makeya ugereranyije n’ayo iba ikeneye, dore ko ngo gushaka abakinnyi byonyine bitwara miriyoni zigera kuri 20. Ikindi ngo ikipe ya Mukura ituma umugi ushyuha ndetse n’akarere kakagendererwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye “Ati Buriya siporo ni moteri y’ibikorwa byinshi. Kuyishoramo imari kugira ngo itere imbere nta gihombo kirimo kuko ari uguhindura ibyishimo by’abantu. Ni no kubaha imbaraga. Icyakora, ubibonera mu buryo bw’amafaranga yunguka ako kanya we ahita abona ari nk’igihombo.”

Uretse ingengo y’imari y’umwaka utaha, iyi nama njyanama y’akarere ka Huye yanemeje ko bitarenze ukwezi kwa 10 k’uyu mwaka Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bahazanywe bazaba barangije kubakirwa ndetse n’ikibazo cy’abantu basezeranye mu kivunge mu bihe byashize ariko amasezerano yabo ntiyandikwe mu bitabo ubwo basezeranaga kigakemuka.

Hifujwe kandi ko hashyirwaho umuntu wize iby’ubuzima bwo mu mutwe wo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya ku bw’ibibazo bafite, baterwa no kuba baratandukanyijwe n’imiryango yabo ndetse no kuba barataye ibyabo ubu bakaba bakeneye gufashwa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka