Gisagara: Kuba mu matsinda ya “Ejo Heza” byabafashije kuba ntawe bagitegera akaboko

Abagize matsinda “Ejo Heza” mu karere ka Gisagara, afashwa na Global Communities ibinyujije mu mushinga wayo USAID Ejo Heza, ku bufatanye na AEE ndetse n’akarere ka Gisagara, baratangaza ko aho bageze mu iterambere ntawe ugitegera amaboko abandi, ko bihaza.

Ibi abari muri aya matsinda Ejo Heza yo mu murenge wa Save, akaba ari amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, babitangaje kuri uyu wa 25/06/2014 ubwo bagaragazaga ibyo bagezeho mu myaka ibiri ishize bishyize hamwe, bizigama kandi bongera imbaraga mu bikorwa byabo bitandukanye bakora bigamije kubateza imbere.

Mu myaka ibiri ishize kuva iki gikorwa cyatangira mu karere ka Gisagara hamaze gushingwa amatsinda 114 amaze gukusanya miliyoni zisaga 97, harimo 85 ziri mu nguzanyo hagati mu banyamuryango kugira ngo biteze imbere.

Uwimana Agnes umwe mu bagize aya matsinda avuga ko mbere yo kuyajyamo atabashaga kugira icyo yiha mu byo akenera mu buzima bwe bwa buri munsi birimo ubwisungane mu kwivuza n’umwambaro ariko ubu ngo yibeshejeho kandi neza.

Bamwe mu bibumbiye mu matsinda Ejo Heza yo kugurizanya kwizigama.
Bamwe mu bibumbiye mu matsinda Ejo Heza yo kugurizanya kwizigama.

Nyiranzabamwita Esperence nawe utuye mu murenge wa Save aravuga ko mu buzima bwe nk’umugore mu rugo, mbere yo kujya mu itsinda ntacyo yabashaga kugeraho adategeye umugabo akaboko. Ibi ngo byamuteraga ipfunwe, ntabashe kugera mu bandi kuko yahoraga yumva asa nabi kandi no guhora asaba imyambaro bitamworohera.

Ati “Mbere naheraga mu rugo ntashobora kugera aho abandi bari kubera isoni, nta mwambaro muzima nagiraga, ariko aho ngereye mu itsinda ubu mazemo imyaka ibiri, niteje imbere ndacya, ubu nigurira igitenge nta kibazo kandi mbona no mu rugo ibibazo bigenda bikemuka”.

Icyo aba baturage bahurizaho ni uko Global Communities ibinyujijie mu mushinga wayo USAID Ejo Heza, bafashijwe kuzamuka bakava mu bwigunge bakagera aho abandi bari, kandi bakabasha no kwikemurira ibibazo by’ubukene batabashaga kubonera ibisubizo.

Amwe mu matungo babashije kwigurira bayakuye mu kwizigama.
Amwe mu matungo babashije kwigurira bayakuye mu kwizigama.

Umuyobozi wa gahunda n’ibikorwa muri Global Communities, Madamu WALINGA KIBE arasaba abaturage bose kwishakamo ibisubizo, bakihaza ntawe bategeye amaboko, kandi aya matsinda ntabe ayo kugurizanya no kwizigama gusa ahubwo banagirane inama mu bikorwa bitandukanye bireba ubuzima bwabo bigamije kubafasha.

Léandre Karekezi uyobora akarere ka Gisagara arashima aya matsinda ndetse n’abafatanyabikorwa bayafasha, aho avuga ko usibye no kwiteza imbere kw’aba banyamuryango, atuma n’akarere kazamuka kandi agashima uburyo aba baturage bakorera ku muhigo ibi bikaba bijyana na gahunda y’akarere.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwibumbira hamwe bizadufasha kukura mu bwigunge maze abanyarwanda bakomeze biteze imbere mu bikorwa byabo bya buri munsi ku buryo na leta nayo ishobora kubunganira ariko ifte aho ihereye

save yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka