Gicumbi: Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe inka none baziburiye ubwatsi
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Manyagiro bashima Perezida Kagame wabagabiye inka muri gahunda ya Girinka ariko ngo baziburiye ubwatsi kuko bafite ubutaka buto cyane.
Uwitwa Nkunzurwanda avuga ko ngo ubutaka buto bafite babukoramo akarimo k’igikoni kugira ngo bazamure imirire myiza n’abana babo babone imboga, bityo ngo bagasanga batagahingaho n’ubwatsi bw’amatungo ngo bukwirwe.
Uyu Nkunzurwanda avuga ko kubona ubwatsi bw’amatungo ari ukujya kubuhiga ku dusozi hirya no hino muri uwo murenge, ariko ngo ntabwo babona ubuhagije amatungo yabo.
Bavuga ko baramutse bafite ubutaka bubahagije bahinga ubwatsi ndetse bakabasha no gutera imbere mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ati “Nk’ubu ndamutse mfite isambu nahinga nanjye nkitunga sinkomeze kujya njya guca inshuro muri rubanda dore ko banaduhaye inka twabonye n’ifumbire. Kutagira isambu ariko ngo duhingemo n’ubwo bwatsi bituma twirirwa twaahira mu bigunda kugirango zibone icyo zirya.”
Na ba nyiri ubwatsi ntibaboroheye
Ibi kandi byo kujya kwahira ubwatsi bw’amatungo mu mirima y’abandi ngo bishobora kubakururira ingorane kuko ba nyiri ubwatsi babamerera nabi igihe babafashe bahira ubwatsi bw’amatungo yabo.
Mukantarama yifuza ko bamufasha kubona ubundi butaka buke kuko aho afite ubu ngo hatamuhagije ngo abone aho ahinga ibimutunga n’ubwatsi bw’inka yagabiwe na Perezida Kagame w’u Rwanda.
Iki kibazo cy’ubutaka buto ku basigajwe inyuma n’amateka ngo gihangayikishije ubuyobozi kuko nta butaka bagira; nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenjye wa Manyagiro, Nduwayo Irankijije.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa ariko yavuze ko hari ubutaka Leta yabaguriye buherereye mu kagari ka Ryaruyumbu muri uwo murenge wa Manyagiro ariko ngo ntibarabuhabwa kuko bukiri ubutaka rusanjye.
Ku bijyanye n’ubwatsi bw’amatungo, bwana Nduwayo Irankijije yavuze ko hari abaterankunga barimo na Croix Rouge bemeye kuzabagurira isambu bakabona aho bahinga ubwatsi bw’amatungo.
Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko bamaze guhindura imyumvire irimo kwitabira gahunda za Leta kuko ubu bamaze gucika ku mwuga wo kubumba bakitabira indi mirimo y’amaboko kugira ngo bazamure imibereho yabo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko se rwose ko ntako leta itagira ngo abantu bave mubwigunge ariko ugasanga hari abantu bashaka no gutamikwa nkabana koko? hari imyumvire yagahindutse kandi cyane, kuko ubu abanyarwanda twese turi bamwe kandi dufite uburenganzira bumwe kugihugu, aba banyarwanda bagakwiye kumenyako niba umuntu gafashe gutera intambwe imwe hasigaye haba ari ahawe ho gutekereza kuntambwe yakabiri nizizayikurikira,