Gatsibo: Bahangayikishijwe nuko imyaka yarumbye ibiciro bikaba bitagabanuka ku isoko

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bafite impungenge ko bashobora kuzahura n’ikiza cy’inzara kubera izuba ryatse cyane muri ibi bihe imyaka ikarumba, ubuyobozi bw’aka karere ariko bwo buvuga ko nta byacitse yagaragara muri aka karere bitewe n’izuba.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kabarore bavuga ko ikilo cy’ibishyimbo kigura amafaranga ari hagati ya 350 na 400 byagombye kuba byaragabanutse kuko ari igihe cy’umwero wabyo, ariko kubera ko byishwe n’izuba ngo heze bike cyane bituma ibiciro bitamanuka ku masoko.

Akarere ka Gatsibo ubusanzwe ngo ni akarere gasanzwemo ubuhinzi n’ubworozi byiza, igihe gishize babonye imvura ihagije bareza, ariko noneho kuri ubu ngo ikirere cyatengushye abaturage n’ubwo bari bahinze kare.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yemeza koko ko umusaruro bateganyaga kugira Atari ko uzamera, ngo ariko na none ntibivuze ko mu karere bizacika kubera inzara.

Yagize ati: “hari imyaka imwe n’imwe yihanganira izuba izarokoka, hakaba n’indi ihinze mu bishanga ishobora kuvomererwa, ibi bikaba bituma tugira ikizere ko umusaruro wayo uzaba mwiza”.

Uyu muyobozi ashimangira ko kubera ibyo bibazo by’izuba abahinzi bahuye nabyo, ngo umusaruro uzaboneka uzaba uri hagati ya 70 na 80% ngo ugasanga aka karere kazaba karagerageje kuko usanga hari n’utundi turere mu gihugu tutazageza no kuri 50% by’umusaruro bari biteze kubera ko izuba ryahashegeshe cyane.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka