Gakenke: Ngo nubwo akarere katahamagajwe na PAC byose si shyashya

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Kabagamba Deogratias aributsa ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ko kuba bataritabye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) bitavuze nta kosa na rimwe bafite mu micungire y’umutungo wa Leta.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2012-2013, Akarere ka Gakenke ni ko karere konyine mu Ntara y’Amajyaruguru katisobanuye ku makosa ajyanye n’imicungire y’umutungo wa Leta imbere ya PAC.

Nubwo raporo y’umugenzuzi mukuru igaragaza amakosa 19 yakozwe akaba agomba gukosorwa, Kabagamba yemera ko hari intambwe bateye ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari 2010-2011 bari bafite amakosa 35.

Muri uwo mwaka kandi ni bwo uwari umucungamutungo w’akarere [comptable] witwa Edouard Nizeyimana yanyereje miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda, yabikuje yigannye umukono w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere byitwa ko ayishyuye sosiyete ya rwiyemezamirimo maze ayakubita mu mufuka we.

Uyu mukozi yarafunzwe, na n’ubu aracyari mu buroko. Ubwo umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yitabaga PAC mu mwaka ushize yasabwe kugaruza uwo mutungo wa Leta wanyerejwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka